00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Ibigo bitatu byo muri Amerika bikora ibya gisirikare byafatiwe ibihano

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 May 2024 saa 11:52
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubucuruzi mu Bushinwa yatangaje ibihano bishya byafatiwe ibigo bitatu byo muri Amerika byari bihafite ibikorwa bifitanye isano n’imirimo ya gisirikare muri icyo gihugu.

Ibi bigo birimo icya Boeing, aho ishami ryacyo rikora indege n’intwaro bya gisirikare ‘Boeing Defense, Space & Security- BDS’ ariryo ryahagarikiwe ibikorwa, hakiyongeraho n’ibindi bigo bya ‘General Atomics Aeronautical Systems’ n’icya ‘General Dynamics Land Systems’.

Ibi bigo byazize kuba byohereza intwaro muri Taiwan.

Iyi minisiteri yise ibi bigo “ibyo kutishingikirizwaho”, ihita ibihagarika kuba byagira irindi shoramari iryo ariryo ryose bikora muri iki gihugu, ndetse inahagarika abayobozi babyo bakuru kuba bagira ingendo bongera gukorera mu Bushinwa.

Ibi bihano byatangajwe ku munsi Perezida mushya wa Taiwan, Lai Ching-te, yari arimo arahirira kuyiyobora, aho yatangaje ko ashaka gushyira ingufu nyinshi mu kubaka igisirikare n’umutekano.

Bibaye kandi nyuma y’uko muri Mata uyu mwaka, u Bushinwa bwari bwarafatiriye imitungo y’ikigo cya General Atomics Aeronautical Systems n’iy’icya General Dynamics Land Systems. Ibi bigo ahanini bikora indege, drone n’imodoka bya gisirikare.

Mu 2022 kandi u Bushinwa bwari bwafatiye ibihano Umuyobozi Mukuru wa Boeing Defense, Space and Security, Ted Colbert, nyuma y’uko iri shami ayoboye ryari rimaze gutsindira isoko rya miliyoni $355, ryo kujyana muri Taiwan, misile zo mu bwoko bwa ‘Harpoon’.

Kugeza ubu u Bushinwa bubona Taiwan nk’intara yabwo buzongera kwigarurira neza igihe kimwe, mu gihe abo muri Taiwan bo bavuga ko ari igihugu cyigenga ndetse kigendera ku mahame ya demokarasi.

Kubera iyo mpamvu u Bushinwa, bufata ko kohereza intwaro muri Taiwan ari ukuvogera ubusugire bwayo.

Izi ni zimwe mu ndege zikorwa n'ishami rya Boeing ritwa Boeing Defense, Space & Security unit, ryakumiriwe kongera gushora imari mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .