U Bushinwa: Hari ubwoba ko Coronavirus yakwaduka bundi bushya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kamena 2020 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Ubwoba ni bwose mu Mujyi wa Beijing nyuma y’uko agace kamwe kawo gashyizwe muri Guma mu rugo kamaze kugaragaramo abarwayi ba mbere ba Coronavirus mu minsi 50 yari ishize nta bwandu bushya.

Abantu 45 muri 517 bapimwe mu isoko rya Xinfadi basanzwemo Coronavirus, gusa muri aba bose nta n’umwe wagaragazaga ibimenyetso by’iyi ndwara.

Hahise hafatwa ingamba ko abaturage baho baguma mu ngo mu duce 11 duturanye n’iryo soko ndetse ko abakozi bagera ku bihumbi icumi baryo bagomba gupimwa.

Abayobozi kandi barashaka gupima umuntu wese waba uherutse kugera muri iryo soko ndetse n’abatuye mu bice bihana imbibi naryo. Abo bantu banduye, nibo ba mbere bagaragaweho iki cyorezo mu minsi 50 ishize.

Iryo soko ni ryo rigemura 80% by’imboga n’inyama biribwa i Beijing. Ni mu gihe mu Bushinwa, abantu 4634 aribo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo naho abanduye bakaba ari 83132.

Hari ubwoba ko hashobora kwaduka bundi bushya iki cyorezo mu gihugu nyuma y’uko hari hashize iminsi bisa n’aho cyahashijwe burundu.

Ubwandu bushya mu Mujyi wa Beijing bwagaragaye mu isoko ry'imboga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .