Tariki ya 9 Mata 2025, Trump yatangaje ko yazamuriye ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa, awugeza ku 125% nyuma y’aho na bwo buwugejeje kuri 84% mu ntambara y’ubucuruzi ikomeje hagati y’impande zombi.
Yagize ati “Bitewe n’agasuzuguro u Bushinwa bwagaragarije isoko ry’Isi, ngejeje umusoro w’ibicuruzwa bwohereza muri Amerika ku 125%, wubahirizwa aka kanya. Vuba, u Bushinwa buzamenya ko iminsi yo gusarura Amerika n’ibindi bihugu itari myinshi cyangwa se idakwiye.”
Mu nama n’abaminisitiri yabaye ku wa 10 Mata, Trump yasobanuye ko umusoro yashyiriyeho ibicuruzwa byo mu Bushinwa wiyongera kuri 20% wari usanzweho. Bisobanuye ko muri rusange wageze ku 145%.
Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa yatangaje ko umusoro mushya iki gihugu cyashyiriyeho ibicuruzwa biva muri Amerika uzatangira gukurikizwa tariki ya 12 Mata, kandi uziyongera kuri 84% wari uherutse gushyirwaho, wose hamwe ube 125%.
Iyi Minisiteri yatangaje ko umusoro Amerika yashyiriyeho ibicuruzwa biva mu Bushinwa urenga ku mategeko mpuzamahanga y’ubucuruzi n’amategeko y’ibanze y’ubukungu.
Yasobanuye ko nta wundi musoro uzashyirirwaho ibicuruzwa biva muri Amerika, kabone n’iyo Trump yakongera kuzamura uw’ibiva mu Bushinwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!