00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwongereye 41% ku musoro bwashyiriyeho ibicuruzwa biva muri Amerika

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 April 2025 saa 12:14
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa yatangaje ko ibicuruzwa biva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byongerewe umusoro wa 41% mu rwego rwo kwihimura kuri Perezida Donald Trump.

Tariki ya 9 Mata 2025, Trump yatangaje ko yazamuriye ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa, awugeza ku 125% nyuma y’aho na bwo buwugejeje kuri 84% mu ntambara y’ubucuruzi ikomeje hagati y’impande zombi.

Yagize ati “Bitewe n’agasuzuguro u Bushinwa bwagaragarije isoko ry’Isi, ngejeje umusoro w’ibicuruzwa bwohereza muri Amerika ku 125%, wubahirizwa aka kanya. Vuba, u Bushinwa buzamenya ko iminsi yo gusarura Amerika n’ibindi bihugu itari myinshi cyangwa se idakwiye.”

Mu nama n’abaminisitiri yabaye ku wa 10 Mata, Trump yasobanuye ko umusoro yashyiriyeho ibicuruzwa byo mu Bushinwa wiyongera kuri 20% wari usanzweho. Bisobanuye ko muri rusange wageze ku 145%.

Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa yatangaje ko umusoro mushya iki gihugu cyashyiriyeho ibicuruzwa biva muri Amerika uzatangira gukurikizwa tariki ya 12 Mata, kandi uziyongera kuri 84% wari uherutse gushyirwaho, wose hamwe ube 125%.

Iyi Minisiteri yatangaje ko umusoro Amerika yashyiriyeho ibicuruzwa biva mu Bushinwa urenga ku mategeko mpuzamahanga y’ubucuruzi n’amategeko y’ibanze y’ubukungu.

Yasobanuye ko nta wundi musoro uzashyirirwaho ibicuruzwa biva muri Amerika, kabone n’iyo Trump yakongera kuzamura uw’ibiva mu Bushinwa.

Amerika n'u Bushinwa bikomeje guhangana byifashishije intwaro y'umusoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .