Ikigendajuru Chang’e-5 cyahagurutse kuri uyu wa Kabiri, ku buryo urugendo ruramutse rugenze neza, cyazagaruka ku Isi hagati mu Ukuboza.
Hari hashize imyaka 44 Abanyamerika n’Abarusiya aribo babasha kugera ku kwezi, bakabasha no kuvanayo igitaka ngo cyifashishwe mu bushakashatsi. U Bushinwa bwiyemeje kuba igihugu cya gatatu kibashije kubigeraho, ikazaba ari intambwe ikomeye buteye.
BBC yatangaje ko ubutaka Chang’e-5 izagarukana ku Isi bumaze igihe gito bubayeho ku kwezi, ugereranyije n‘ubwazanywe n’ibigendajuru byoherejwe mu butumwa bwa Apollo 12 mu 1969 bw’Abanyamerika na Luna 24 bw’Abarusiya mu 1976, kuko bwo bubarirwa imyaka miliyari 1.3, mu gihe ubundi bwabarirwaga imyaka hagati ya miliyari 3-4.
Biteganywa ko iki kigendajuru kizagwa mu gace ka Mons Rumker, ku buryo ubu butumwa buzafasha abahanga kumenya neza ibyabaye ku kwezi mu myaka ya vuba, kurusha ubutumwa bwabanje.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!