U Bushinwa bwikomye Amerika buyishinja guteza Isi ibibazo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 26 Nzeri 2020 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Ubwo habaga inama y’Akanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye, u Bushinwa bwashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyira Isi mu kaga, biteza impaka ndende ubwo abahagarariye ibihugu byombi bateranaga amagambo bitana ba mwana ku kibazo cya coronavirus.

Ni inama yateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iterana kuri uyu wa 24 Nzeri 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho abahagarariye ibihugu bigize aka kanama batangaga ibitekerezo mu buryo bw’amashusho.

Ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye inama, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Muryango w’Abibumbye, Zhang Jun, yavuze ko Amerika yamaze guteza Isi ingorane zikomeye. Ati “Birakwiye ko mvuga ko ibyabaye bihagije. Ibibazo mwateje Isi birahagije, mu buryo twicuza, twongeye kumva urusaku rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruhabanye na gahunda y’inama.”

Aya magambo ya Zhang yaje nyuma y’aya mugenzi we wa Amerika, Kelly Craft, wari umaze gushinja igihugu cye ‘guhisha imvano ya Coronavirus, kuyigabanyiriza ubukana ndetse no kubangamira ugushyirahamwe mu bya siyansi byaganisha ku guhosha icyorezo”.

Craft yanavuze kandi ko “u Bushinwa bwatumye icyorezo cyari icy’agace kamwe gikwira Isi yose.”

Uku guterana amagambo kandi kwaje kwinjirwamo na Ambasaderi w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, Vasssily Nevenzia, wavuze nk’uri ku ruhande rw’u Bushinwa agaragaza ko Amerika itagakwiye kuba izana ibirego bishinja iki gihugu gukwirakwiza Covid-19.

Ati “Tubabajwe no kuba uhagarariye Amerika yarahisemo iyi nama n’urubuga by’Akanama gashinzwe Umutekano muri LONI, mu kugaragaza ibirego bitagira ishingiro kuri umwe mu bagize Akanama k’Umutekano.”

Ni impaka zibaye nyuma y’uko ku wa 22 Nzeri, Perezida wa Amerika Donald Trump yongeye kuvuga ko Coronavirus ari ‘virusi y’Abashinwa’.

Iyi mvugo Trump yari yararetse kuyikoresha mu minsi ishize, ubwo yabonaga Amerika yibasiwe cyane n’ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa Coronavirus.

U Bushinwa na Amerika bisanzwe bidacana uwaka, ahanini bishingiye ku mpamvu z’ubucuruzi n’ikoranabuhanga, ariko icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibi bihugu byombi birushaho kurebana ay’ingwe no kwitana ba mwana.

Amerika ikunze gushinja u Bushinwa kugira uruhare mu ikwirakwira rya Covid-19 nyamara u Bushinwa bwo bukavuga ko ntashingiro bifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .