Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 4 Mata mu rwego rwo kwihumura kuri Amerika, na yo iherutse kuzamurira ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa umusoro ku rugero rwa 34%.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko icyemezo cya Amerika kinyuranyije n’amategeko agenga ubucuruzi mpuzamahanga kandi ko kibangamira uburenganzira n’inyungu z’u Bushinwa.
Iti “Igikorwa cya Amerika ntabwo cyubahiriza amategeko mpuzamahanga y’ubucuruzi, kibangamira bikomeye uburenganzira n’inyungu u Bushinwa buhabwa n’amategeko.”
Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa yamaze gutanga ikirego mu muryango mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi, WTO, kugira ngo uteshe agaciro icyemezo cya Amerika.
Iyi Minisiteri yanashyize ibigo 11 by’ubucuruzi by’Abanyamerika ku rutonde rw’ibitizewe bitewe n’uko bishinjwa kugirana ubufatanye mu bya gisirikare na Leta ya Taiwan.
Leta y’u Bushinwa kandi yashyize ibigo 16 by’Abanyamerika ku rutonde rw’ibizajya bihozwaho ijisho mu gihe byohereza ibicuruzwa i Beijing.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!