00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwibukije Amerika ko Taiwan atari akarima kayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 August 2022 saa 06:14
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye kuzirikana ko Taiwan atari agace kayo, ahubwo kimwe mu bice bigize u Bushinwa.

Ibi Wang Yi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira Bangladesh.

Kuva Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nancy Pelosi yafata icyemezo cyo gusura Taiwan yari yabibujijwe n’u Bushinwa ibihugu byombi biri kurebana ay’ingwe.

U Bushinwa buvuga ko ibyakozwe na Nancy Pelosi ari ukuvogera ubusugire bw’iki gihugu kuko Taiwan atari agace kigenga.

Ubwo yari mu nama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byo muri Aziya y’Uburasirazuba, Wang, yagarutse ku ruzinduko rwa Nancy Pelosi muri Taiwan, avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarenze ku itegeko mpuzamahanga, zisubiza irudubi ubushake bwo kubana neza, zihungabanya amahoro muri Taiwan.

Yakomeje ashinja iki gihugu cy’igihangange gushyigikira amakimbirane, gushaka gucamo abantu ibice, gushotora abaturage b’u Bushinwa n’ibihugu bishaka amahoro mu karere buherereyemo.

Wang yavuze ko imikorere ya Nancy Pelosi, yashyize mu kaga politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dipolomasi mpuzamahanga, yongera gushinja iki gihugu gusenya amahoro muri Taiwan no guteza akaga mu karere irimo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi yibukije Amerika ko Taiwan atari akarima kayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .