U Bushinwa bwemeje uru rukingo nyuma y’amagerageza yakozwe mu bihugu bigera mu 10 hirya no hino ku Isi, byiganjemo ibyo muri Amerika y’Epfo ndetse n’Uburasirazuba bwo Hagati, bitewe n’uko ubwandu bwa Coronavirus bwagabanutse cyane mu Bushinwa. Iki gihugu ariko na cyo kimaze gukingira abantu barenga miliyoni miliyoni eshatu imbere mu Bushinwa, kandi abenshi nta bibazo by’ubuzima bagize.
Urukingo rwemejwe ni rumwe mu nkingo ebyiri ziri gukorwa na Sinopharm, rukaba rudakenera kubikwa ahantu hakonje cyane kandi rutwarika mu buryo bworoshye, ibituma rushobora kuzashakwa cyane n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yari iherutse kwemeza uru rukingo, icyo gihe ikaba yaravuze ko rushobora kurinda Coronavirus ku kigero cya 86%.
Inzego z’ubuzima mu Bushinwa zivuga ko kugera muri Gashyantare umwaka utaha, iki gihugu kizaba kimaze gutanga inkingo miliyoni 50 ku baturage bacyo, mu gihe Sinopharm ivuga ko ifite ubushobozi bwo gukora inkingo miliyari imwe zose mu mwaka utaha.
U Bushinwa kandi busanzwe bufite izindi nkingo eshatu ziri gukorwa, aho byitezwe ko zishobora kwemezwa mu minsi iri imbere.
Hari andi makuru avuga ko leta y’u Bushinwa izakoresha uru rukingo mu gukuza igitinyiro cyayo ku ruhando mpuzamahanga, ndetse no gufasha ibihugu bikennye kubona uru rukingo mu buryo bworoshye, ibizatuma isura y’u Bushinwa yangijwe n’ibirego by’uko iki gihugu ntacyo cyakoze mu kugerageza guhangana n’’ikwirakwira rya Coronavirus mu ntangiriro yayo ihinduka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!