00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwateye utwatsi Zelensky wavuze ko yafashe ingabo zabwo zirwanira u Burusiya

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 10 April 2025 saa 04:09
Yasuwe :

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian, yateye utwatsi ibyatangajwe na Zelensky wa Ukraine, wavuze ko yafashe Abashinwa babiri barwaniraga mu ngabo z’u Burusiya.

Ku wa 8 Mata 2025, Perezida Zelensky wa Ukraine yashyize hanze amashusho agaragaza umugabo ukomoka mu Bushinwa anahamya ko afite abantu babiri bakomoka mu Bushinwa ataye muri yombi kubera ko bari mu gisirikare cy’u Burusiya.

Zelensky yavuze ko aba bagabo b’Abashinwa bari mu gisirikare cy’u Burusiya aho barwanyaga Ukraine.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian, mu butumwa yatangaje ku wa 9 Mata 2025, yamaganye ibyatangajwe na Perezida Zelensky avuga ko nta shingiro bifite.

Ati “U Bushinwa buhora bugira inama abaturage babwo kwirinda kujya mu ntambara zo mu mahanga mu buryo ubwo ari bwo bwose”.

Lin Jian yashimangiye ko “Imyifatire y’u Bushinwa ku bibazo by’intambara yo muri Ukraine irasobanutse kandi ntishidikanywaho, kandi byemejwe n’Umuryango Mpuzamahanga”.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian, yahakanye ibyatangajwe na Zelensky wa Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .