U Bushinwa bwanasabye ibyo bigo guhagarika kugura ibikoresho by’indege n’ibindi bifitanye isano n’ibyo muri Amerika.
Nubwo byitezwe ko iki cyemezo kizatuma igiciro cyo kwita no kubungabunga indege kizazamuka, u Bushinwa burateganya gutanga ubufasha.
Ni umwanzuro ukomeye kuko ibigo bitatu bikomeye mu Bushinwa birimo Air China ,China Eastern Airlines , na China Southern Airlines, byateganyaga kugura indege za Boeing zisaga 170, hagati ya 2025 na 2027.
Si ubwa mbere u Bushinwa bwafatira ibihano bikomeye Boeing kuko ari cyo gihugu cya mbere cyahagaritse ingendo z’indege za Boeing 737 Max nyuma y’impanuka ebyiri zahitanye abagera kuri 350 mu 2018 na 2019.
Mu 2019 u Bushinwa nanone bwahagaritse ibyo bigo kongera kugura indege za Boeing.
Imigabane ya Boeing yagabanutseho 2% ahanini bitewe n’uko isoko ryayo rinini ari iryo mu Bushinwa.
Ibi bije nyuma y’uko mu cyumweru gishize u Bushinwa na bwo bwihoreye kuri Amerika aho bwagejeje umusoro wa 125% ku bicuruzwa biturukayo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!