00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwategetse ibigo by’indege byabwo guhagarika kugura indege za Boeing

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 15 April 2025 saa 11:19
Yasuwe :

U Bushinwa bwategetse sosiyete zabwo z’ubwikorezi bwo mu kirere guhagarika kugura indege za Boeing y’Abanyamerika mu rwego rwo kwihorera ku musoro wa 145% Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize ku bicuruzwa byabwo byinjirayo.

U Bushinwa bwanasabye ibyo bigo guhagarika kugura ibikoresho by’indege n’ibindi bifitanye isano n’ibyo muri Amerika.

Nubwo byitezwe ko iki cyemezo kizatuma igiciro cyo kwita no kubungabunga indege kizazamuka, u Bushinwa burateganya gutanga ubufasha.

Ni umwanzuro ukomeye kuko ibigo bitatu bikomeye mu Bushinwa birimo Air China ,China Eastern Airlines , na China Southern Airlines, byateganyaga kugura indege za Boeing zisaga 170, hagati ya 2025 na 2027.

Si ubwa mbere u Bushinwa bwafatira ibihano bikomeye Boeing kuko ari cyo gihugu cya mbere cyahagaritse ingendo z’indege za Boeing 737 Max nyuma y’impanuka ebyiri zahitanye abagera kuri 350 mu 2018 na 2019.

Mu 2019 u Bushinwa nanone bwahagaritse ibyo bigo kongera kugura indege za Boeing.

Imigabane ya Boeing yagabanutseho 2% ahanini bitewe n’uko isoko ryayo rinini ari iryo mu Bushinwa.

Ibi bije nyuma y’uko mu cyumweru gishize u Bushinwa na bwo bwihoreye kuri Amerika aho bwagejeje umusoro wa 125% ku bicuruzwa biturukayo.

U Bushinwa bwategetse ko sosiyete z'indege zabwo zihagarika kugura indege za Boeing

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .