00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwatangaje ko butazihanganira uruzinduko rwa Nancy Pelossi muri Taiwan

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 July 2022 saa 10:36
Yasuwe :

Leta y’u Bushinwa yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye kwirengera ingaruka zizabaho mu gihe Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Nancy Pelosi yafata umwanzuro wo kugirira uruzinduko muri Taiwan nk’uko bimaze iminsi bivugwa.

Amerika ivuga ko nta gahunda Pelosi afite yo gusura Taiwan, gusa amakuru dukesha BBC avuga ko uyu mugore yari afite iyi gahunda muri Mata 2022 ariko ikaza gusubikwa bitewe n’uko yasanzwemo COVID-19.

Nancy Pelosi kandi aherutse kwanga kugira byinshi avuga kuri uru ruzinduko ariko yemeza ko “Ari ingenzi ko Amerika yereka Taiwan ko iyiri inyuma.”

Guverinoma y’u Bushinwa n’iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimaze imyaka myinshi bisa n’ibitavuga rumwe kuri Taiwan.

U Bushinwa buvuga ko iki kirwa ari icyabwo ari naho buhera buvuga ko imyitwarire ya Amerika yo gushaka kugaragaza Taiwan nk’igihugu cyigenga ari ubushotoranyi.

Minisitiri w’Ingabo w’u Bushinwa, Wei Fenghe aherutse gutangaza ko igihugu cye kizarwana inkundura igihe cyose hazaba habayeho ibikorwa byo kuyomoraho Taiwan ifatwa nk’intara y’icyo gihugu.

Kuba Nancy Pelosi yasura Taiwan, u Bushinwa bwemeza ko yaba ari gahunda ya Amerika igamije kugaragaza aka gace nk’igihugu cyigenga.

Kuwa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa Zhao Lijian yavuze ko Nancy Pelosi nakandagira Taiwan Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizirengera ingaruka.

Ati “Tuzafata imyanzuro n’ingamba bikomeye kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizirengera ingaruka zose bizabyara.”

U Bushinwa buvuga ko uru ruzinduko rubaye byaba ari agasuzuguro gakurikira akagaragajwe muri Mata 2022 ubwo Abadepite ba Amerika batandatu basuraga Taiwan.

Nancy Pelosi afata nk’umwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahora barebana ay’ingwe n’u Bushinwa cyane ko uyu mugore akunze kubugaragaza nk’igihugu kidashobotse. Akunze kuvuga ko u Bushinwa ari igihugu kitubaha uburenganzira bwa muntu.

Leta y’u Bushinwa yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye kwirengera ingaruka zizabaho mu gihe Nancy Pelosi yasura Taiwan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .