U Bushinwa bwasubije Amerika, bufatira ibihano abasenateri bayo

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 11 Kanama 2020 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Bushinwa yafatiye ibihano Abanyamerika 11 biganjemo abasenateri, nyuma yaho ku wa Gatanu ushize Amerika nayo yari yafatiye ibihano Abashinwa 11 ibashinja kugira uruhare mu gushyiraho itegeko Amerika ivuga ko ‘rizahonyora uburenganzira bw’abatuye Hong Kong’.

Umwuka mubi watutumbye kurushaho muri Kamena uyu mwaka, ubwo u Bushinwa bwashyiragaho ‘itegeko ry’umutekano’ rizagenga Hong Kong, rikubiyemo kubuza imyigaragambyo itemewe n’ibikorwa by’iterabwoba.

Amerika yashinje u Bushinwa gushyiraho iryo tegeko mu rwego rwo gukandamiza abaturage ba Hong Kong, bari bamaze amezi menshi bigaragambya bamwe banasaba kwiyomora k’u Bushinwa.

U Bushinwa nabwo bwashinje Amerika n’ibindi bihugu kwivanga muri politike y’u Bushinwa.

Nyuma y’iri tegeko, Amerika n’ibindi bihugu byinshi byakuriyeho Hong Kong umwihariko yahabwaga mu bijyanye n’ubucuruzi, mbere y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ishyiriraho ibihano abanyepolitike 11 b’u Bushinwa barimo Carrie Lam, Umuyobozi wa Hong Kong.

Kuri uyu wa mbere, u Bushinwa nabwo bwashyize hanze amazina 11 y’abanyepolitike b’Abanyamerika bashyiriweho ibihano, barimo Senateri Marco Rubio uhagarariye Leta ya Florida, Ted Cruz wa Texas, Tom Cotton wa Arkansas, Josh Hawley wa Missouri, Pat Toomey wa Pennsylvania na Chris Smith wa New Jersey.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, umuvugizi wayo, Zhao Lijian yagize ati “Ibikorwa bya Amerika byo kwishora mu mikorere y’ibibera muri Hong Kong ni ukwivanga mu bikorwa bireba Leta y’u Bushinwa. Ni ibikorwa kandi bihabanye n’amahame mpuzamahanga ndetse n’uburyo busanzweho bw’ububanyi mpuzamahanga”.

Senateri Rabio, Cruz na Smith bari n’ubundi barahanwe n’u Bushinwa mu minsi ishize, aho bashinjwaga kwivanga mu bikorwa bibera mu gace ka Xinjiang, aho Amerika ivuga ko abaturage b’abayisilamu barenga miliyoni ebyiri batoterezwa.

Ibi bihugu kandi byafatiranye ibihano mu bukungu, aho byagiye byazamuye imisoro ku bicuruzwa biva mu kindi gihugu, ibintu abahanga bavuga ko bizagira ingaruka mbi ku bukungu bw’Isi muri rusange.

Bamwe mu basenateri bo muri Amerika bafatiwe ibihano n'u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .