00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwasoneye inguzanyo ibihugu 17 bya Afurika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 August 2022 saa 07:37
Yasuwe :

U Bushinwa bwasoneye inguzanyo 23 ibihugu 17 bya Afurika, byazihawe kugira ngo zifashishwe mu mishinga yo guteza imbere ibikorwa remezo birimo imihanda.

Uyu mwanzuro watangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, aho yavuze ko izo nguzanyo 23 zari zarahawe ibihugu 17 bya Aufrika, nta nyungu.

Ni inguzanyo zagombaga kuba zararangiye kwishyurwa mu mpera z’umwaka wa 2021.

Yakomeje ashimangira ko u Bushinwa buzakomeza gushyigikira no kugira uruhare mu mishinga y’ubwubatsi muri Afurika binyuze mu kuyitera inkunga, ishoramari n’ubufasha.

Ati “ Tuzakomeza kongera ibyo twohereza muri Afurika, dutanga umusanzu wacu mu iterambere rirambye ry’urwego rw’ubuhinzi n’inganda muri Afurika, twagura imikoranire mu bijyanye n’ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga, ubuzima, n’ibidukikije.”

Muri gahunda za vuba u Bushinwa bufite, harimo no guha ibiribwa ibihugu 17 bya Afurika.

Kuva hagati ya 2000 na 2019, u Bushinwa bwasoneye ibihugu bya Afurika inguzanyo 94 zifite agaciro ka miliyari 3,4$.

Kugeza mu 2020, mu bihugu bya Afurika byari bifite umwenda munini w’u Bushinwa harimo Djibouti kuko wanganaga na 43%, Angola yari ifite ungana na 41% na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari ifite ungana na 29%.

Inguzanyo nyinshi u Bushinwa buha ibihugu bya Afurika ni izo kwifashisha mu mishinga y'ibikorwa remezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .