U Bushinwa bwashinje ingabo z’u Buhinde ubushotoranyi bukomeye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

U Bushinwa kuri uyu wa Kabiri bwatangaje ko ingabo z’u Buhinde zakoze igikorwa cy’ubushotoranyi bukomeye ndetse zica amasezerano impande zombi zagiranye.

U Bushinwa buvuga ko izo ngabo zambutse zikajya mu gace bugenzura hanyuma zikarasa amasasu mu kirere. Umuvugizi w’igisirikare muri ako gace, Zhang Shuili, yavuze ko abarinda umupaka bafashe ingamba zo kwirwanaho mu guhosha uwo mwuka mubi.

Gusa ntabwo higeze hasobanurwa izo ngamba zo kwirwanaho zafashwe, hakibazwa niba u Bushinwa nabwo bwakoresheje intwaro.

U Buhinde bwavuze ko ingabo zabwo zikomeje kwifata nyuma y’ubushotoranyi bw’ingabo z’u Bushinwa. Bwahakanye kandi ko ingabo zabwo zambutse umupaka zikajya mu gice cy’ikindi gihugu.

Umubano w’ibihugu byombi ntabwo wifashe neza guhera muri Kamena ubwo ingabo zabyo zarwaniraga mu misozi ya Himalaya, abasirikare 20 b’u Buhinde bakahasiga ubuzima.

U Buhinde n’u Bushinwa bimaze igihe bitarebana neza. Mu mwaka wa 1962 byarwanye intambara bipfa agace ka Arunachal Pradesh. U Bushinwa buvuga ko kilometero kare zisaga 90 000 muri ako gace ari ahabwo, ni ukuvuga hafi ako gace kose.

Ingabo z'u Buhinde zirashinjwa kwambuka umupaka zikavogera u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .