Ibi bije nyuma y’uko hari abanenga imyitozo ya gisirikare y’igisirikare cy’u Bushinwa ikorerwa hafi y’ikirwa cya Taiwan, bakavuga ko bidakwiriye.
Senior Colonel Wu yavuze ko u Bushinwa bufite uburenganzira bwo gukora iyi myitozo igihe cyose bubishatse, ashimangira ko ibyo bishingira ku byo igisirikare cyifuza gukora bitewe n’igihe runaka.
Uyu muvugizi kandi yaciye amarenga ku bihugu byifuza gutandukanye u Bushinwa, ugusanga bitera inkunga Taiwan kugira ngo izabone uko ihangana n’u Bushinwa. Yashimangiye ko ibyo bitazagerwaho.
Ati "Buri gikorwa kigamije kugerageza gucamo u Bushinwa kabiri, binyuze mu kubona inkunga ziturutse mu mahanga cyangwa se hagakoreshwa imbaraga, ntabwo kizihanganirwa, nta n’ubwo kizagera ku ntego zacyo."
Inshuro nyinshi, u Bushinwa bwakunze kunenga imyitwarire ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite gahunda yo gutera inkunga Taiwan, aho iyiha ibikoresho birimo intwaro karundura z’intambara.
Ni mu gihe Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yavuze ko kwihuza kwa Taiwan n’u Bushinwa ari ikintu kigomba kugenrwaho binyuze mu nzira zose zishoboka, zaba iz’amahoro ndetse n’imbaraga za gisirikare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!