Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri iki gihugu, Wang Wenbin yavuze ko ibihugu byombi biri mu murongo wo kugirana ibiganiro bitandukanye bigamije ubufatanye ku mpande zombi, bityo ko batifuza gushyamirana n’ihangana.
Byatangajwe nyuma y’uko, Blinken ahishuye ko agiye gukorera urugendo mu Bushinwa aho biteganyijwe ko azahura na Minisitiri Qin uheruka kuzamurwa mu ntera agisoza imirimo ye yo guhagararira iki gihugu muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Uru rugendo rugiye kuba nyuma y’umuhuro wa Joe Biden na Perezida Xi Jinping mu Ugushyingo 2022.
Ubwo Blinken yavugaga kuri uru rugendo rwe yagaragaje ko ibihugu by’Amerika, u Bushinwa n’u Buyapani bifite icyo bihuriyeho ariko hari n’ihangana rikomeye hagati ya byo.
Ati “Ibihugu byacu byombi, u Buyapani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifite umubano ukomeye bihuriyeho n’u Bushinwa. Hari ihangana rikomeye hagati yacu. Hari ingingo zimwe na zimwe z’imikoranire kandi ni ingenzi kubona uburyo twakomeza kuzubaka.”
Muri Gashyantare umwaka ushize Amerika yemeje igurishwa ry’intwaro zikomeye muri Taiwan, zifite agaciro ka miliyoni $100 ibintu byanatumye u Bushinwa buyisaba kudahirahira yivanga mu bibazo byayo na Taiwan kuko bishobora gutuma buyigabaho ibitero.
Urugendo rwa Blinken muri iki gihugu rwitezweho byinshi cyane ko u Bushinwa butifuza kwaguka k’umuryango wa NATO ushaka gukomereza mu bice by’u Burasirazuba bw’Isi ari nabyo bushingiraho bwihanangiriza Amerika ku gutera inkunga ibihugu byo muri ibi bice birimo n’u Buyapani.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!