00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwasabye Amerika guhagarika icyemezo cyo kugurisha intwaro Taiwan

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 December 2024 saa 01:30
Yasuwe :

U Bushinwa bwasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kudashyira mu bikorwa icyemezo iki gihugu giherutse gutangaza cyo kugurisha intwaro Taiwan.

Ku wa Gatanu 29 Ugushyingo 2024 nibwo Amerika yatangaje ko ifite gahunda yo kugurisha Taiwan bimwe mu bice by’indege z’intambara za F-16 ndetse na za radari. Ni ibikoresho bibarwa ko Amerika izagurisha Taiwan kuri miliyoni 385$.

Kuri iki Cyumweru, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian yasabye Amerika kudashyira mu bikorwa iki cyemezo kuko kinyuranye n’amategeko mpuzamahanga.

Ati “Turasaba Amerika guhita ihagarika gahunda yo guha intwaro Taiwan ndetse no guhagarika ubufasha ku ngabo za Taiwan buganisha ku bwigenge bwa Taiwan, binyuze mu kubaka igisirikare cyayo.”

Yakomeje avuga ko “u Bushinwa buzafata ingamba zikomeye zo kwirwanaho hagamijwe kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano wacyo.”

Taiwan ni ikirwa giherereye muri bilometero 160 uvuye ku nkombe z’u Bushinwa ahagana mu majyepfo ashyira uburasirazuba.

Mbere ya 1949 ibi bice byombi byari igihugu kimwe, Taiwan ifatwa nk’intara y’u Bushinwa.

Mbere yo gucikamo ibice, mu Bushinwa hadutse intambara ya gisivile yahanganishije aba-Communist bari bayobowe na Mao Zedong n’abandi batemeraga amahame y’iri shyaka.

Uku kutumvikana kwateje intambara birangira aba-communist bigaruriye Beijing mu 1949.

Abari mu Ishyaka ry’Aba-nationaliste bayobowe na Chiang Kai-shek bahise bahungira muri Taiwan ndetse bamara imyaka myinshi bayoboye iki kirwa.

Kugeza ubu u Bushinwa bubona Taiwan nk’intara yabwo buzongera kwigarurira neza igihe kimwe, mu gihe abo muri Taiwan bo bavuga ko ari igihugu cyigenga ndetse kigendera ku mahame ya demokarasi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu bidashyigikiye ko u Bushinwa bwigarurira Taiwan kuko byagira ingaruka kuri politiki mpuzamahanga y’iki gihugu. Gusa ku rundi ruhande iki gihugu cyemera politike ivuga ko u Bushinwa ari igihugu kimwe.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian yasabye Amerika kudashyira mu bikorwa iki cyemezo kuko kinyuranye n’amategeko mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .