00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwamuritse gari ya moshi igendera ku muvuduko ujya kungana n’uw’indege

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Gari ya moshi ishobora kugendera ku muvuduko wa kilometero 600 ku isaha yamuritswe mu Bushinwa, aho ariyo ya mbere igendera kuri uwo muvuduko yuzuye, ishobora gutangira gukoreshwa ku Isi.

Iyi gari ya moshi izwi nka maglev bullet train kuko igendera kuri rukuruzi, yakozwe n’Ikigo gishinzwe za Gari ya moshi mu Bushinwa, China Railway Rolling Stock Corporation. Yamurikiwe mu Mujyi wa Qingdao mu Burasirazuba bw’u Bushinwa.

Ubuyobozi bwatangaje ko iyo gari ya moshi ifite umwihariko wo gusohora umwotsi muke ugereranyije n’izindi zihuta u Bushinwa bukoresha, kandi ikaba idasaba gukorerwa amasuzuma no kwitabwaho bya buri gihe.

Igishushanyombonera cy’iyi gari ya moshi cyamuritswe bwa mbere mu 2019. Icyo gihe u Bushinwa bwatangaje ko bufite gahunda yo guteza imbere uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu mijyi yabwo ikomeye, aho nibura kuva mu mujyi umwe ujya mu wundi bitazajya bitwara amasaha arenze atatu muri gari ya moshi.

Iyi gari ya moshi nshya ishobora kuva i Beijing ikagera mu Mujyi wa Shanghai mu gihe cy’amasaha atatu n’igice kandi yagiye ihagarara ifata abagenzi.

Gari ya moshi zari zisanzwe mu Bushinwa zashoboraga kugendera ku muvuduko wa kilometero 350 ku isaha nk’uko CNN yabitangaje.

Gari ya moshi nshya zo ziri ku rwego rwenda gusatira umuvuduko w’indege kuko indege zigenda ku muvuduko uri hagati ya kilometero 800 na 900 ku isaha.

Imbogamizi zishobora gukoma mu nkokora imikorere y’iyi gari ya moshi, ni imihanda igezweho ikoresha rukuruzi itaraba myinshi mu Bushinwa, aho kugeza ubu mu Bushinwa hamaze kubakwa umuhanda umwe, mu gihe indi icyubakwa.

Gari ya moshi yaciye agahigo ko kugendera ku muvuduko munini ni iri gukorerwa mu Buyapani aho mu 2015 yageragejwe, ikagendera ku muvuduko wa kilometero 603 ku isaha. Icyakora, kuva icyo gihe ntabwo iyo gari ya moshi irashyirwa ku mugaragaro nk’iyarangiye.

Gari ya moshi u Bushinwa bwamuritse igenda ku muvuduko ukubye hafi kabiri uw'izo bwari bufite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .