00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwamaganye gahunda ya Amerika yo kugurisha intwaro kuri Taiwan

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 October 2024 saa 08:12
Yasuwe :

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yatangaje ko icyo gihugu cyamaganye umugambi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo kohereza muri Taiwan intwaro zifite agaciro ka miliyari 2$ zirimo misile ndetse ’radar’ zigira uruhare mu kugenzura ikirere.

Amerika iherutse kwemera kugurisha izi ntwaro kuri Taiwan, ikirwa u Bushinwa bufata nk’igice cy’igihugu cyabwo, nubwo gifite imiyoborere yihariye ndetse kikagira imikoranire ya hafi na Amerika, uretse ko ibihugu byinshi bitacyemera nk’igihugu cyigenga.

Minisiteri y’Ingabo muri Taiwan yatangaje ko yakiriye neza iki cyemezo cya Amerika, uretse ko kigomba kubanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Ni ku nshuro ya 17 Leta ya Biden yohereza intwaro muri Taiwan, ibyakomeje kurakaza u Bushinwa cyane buvuga ko bugomba kongera kwiyunga na Taiwan ku bubi na bwiza, ndetse bukaba bwiteguye kuzakoresha intambara mu kugera kubigeraho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .