Ku wa 13 Ugushyingo nibwo u Bushinwa bwatsindiye umudali wa zahabu nk’igihugu cyaje imbere mu gukorana ubucuruzi n’ibihugu by’i Burayi, imbere y’ibindi bihugu byose nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi.
Ibiro bishinzwe ibarurishamibare by’u Burayi (Eurostat), byatangaje ko mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka, ubucuruzi hagati y’u Bushinwa n’u Burayi bwageze kuri miliyari 425,5 z’ama-euro, mu gihe ubwakozwe hagati y’u Burayi na USA bwari miliyari 412,5 z’ama-euro.
Ibi bitandukanye n’umwaka wa 2019 aho mu mezi icyenda ya mbere y’uwo mwaka, USA ari yo zazaga imbere n’agera kuri miliyari 461 z’ama-euro, mu gihe u Bushinwa bwari kuri miliyari 413, 4 z’ama-euro.
Ibyo u Bushinwa bwohereje mu Burayi nibyo byatumye iyi mibare izamuka kuko byiyongereyeho 4,5%, mu gihe ibyo u Burayi bwohereje mu Bushinwa byagumye ku gaciro ka miliyari 144, 8 z’ama-euro.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga Insee, u Bushinwa nicyo gihugu cyonyine mu bikize ku isi kitahuye no kudindira mu bukungu muri uyu mwaka wa 2020, cyane ko bwashoboye gukumira ko Coronavirus yakwaduka bwa kabiri nk’uko byagenze mu bihugu byinshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!