Kuva muri Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi, u Bushinwa bwafashe icyemezo ko ababwinjiramo bagomba kubanza kunyuzwa mu kato k’ibyumweru bitatu.
Uko iminsi yashize Covid-19 yacishije make ibihugu bigenda byoroshya ingamba zo guhangana n’iki cyorezo gusa u Bushinwa ntibwigeze budohora burundu, kuko kwinjiramo byasabaga umugenzi kunyura mu kato k’iminsi itanu.
Inzego z’ubuzima zatangaje ko aya mabwiriza agiye guhagarikwa, abinjira bakajya basabwa kwerekana igipimo cy’uko batarwaye Covid-19 cyo mu bwoko bwa PCR.
Abaturage bari bamaze igihe basaba ko aya mabwiriza yakoroshywa kuko yatumaga ubukungu bw’igihugu buhungabana.
U Bushinwa bwahagaritse gutangaza uko Covid-19 ihagaze gusa amakuru avuga ko ibihumbi by’abantu bagihitanwa na yo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!