U Bushinwa bwakajije imyitozo ya gisirikare kubera uruzinduko rw’umuyobozi wa Amerika muri Taiwan

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Bushinwa yatangaje ko iryamiye amajanja ndetse yatangije imyitozo ya gisirikare hafi y’ikirwa cya Taiwan, nyuma y’uruzinduko umwe mu bayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga bwa Amerika, Keith Krach yagiriye muri Taiwan kuri uyu wa Kane.

Ni imyitozo iki gihugu cyavuze ko kiri gukora mu rwego rwo kurinda umutekano n’ubusugire bwacyo, cyane ko uru ruzinduko rwa Keith Krach muri Taiwan rubayeho mu gihe u Bushinwa na Amerika biri kurebana ay’ingwe.

Mu magambo akakaye, umuvugizi w’igisirikare cy’u Bushinwa, Ren Guoqiang, yavuze ati “Gutekereza ko wayobora u Bushinwa ubinyujije muri Taiwan cyangwa kwibwira ko wakwigenga ubikesha abanyamahanga ni ibyifuzo bihora mu ntekerezo.”

Yemereye itangazamakuru ko imyitozo iri gukorerwa hafi ya Taiwan, ndetse avuga ko “ari kubwo kurinda umutekano n’ubusugire bw’Igihugu.”

Asa n’uca amarenga yo kuburira ibi bihugu, Ren Guoqiang yagize ati” Uribukine n’umuriro araza gushya.”

U Bushinwa burashinja Amerika na Taiwan kubucurira umugambi mubi no gushaka kubuhungabanyiriza umutekano, nubwo buterura ngo buvuge niba uru ruzinduko rw’uyu muyobozi ari cyo rugamije.

Umunyabanga wa Amerika ushinzwe ubukungu, Keith Krach, wasuye Taiwan kuri uyu wa Kane, BBC ivuga ko yitabiriye umuhango wo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Lee Teng-hui, uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu. Biteganyijwe kandi ko uyu munyamabanga aza gusura Perezida uriho iwe mu rugo kuri uyu wa Gatanu, ariko itangazamakuru rikaba rihejwe mu bikorwa azakora muri uru ruzinduko.

Taiwan ni igihugu kivuga ko cyigenga ariko u Bushinwa bukagifata nk’intara yabwo yabwiyomoyeho. U Bushinwa buhora busaba Isi yose kwamagana ubwigenge bwa Taiwan, ndetse bukavuga ko igihugu kizagirana umubano na yo, kizaba cyitandukanyije n’u Bushinwa.

Kuva mu 2018, umubano wa Amerika n’u Bushinwa wajemo agatotsi, aho ibihugu byombi byakomeje gushinjanya kuba kimwe gitata ikindi. Ni intambara yongerewe umurindi n’umwaduko w’icyorezo cya coronavirus mu Bushinwa mu mpera za 2019, ubwo perezida Trump yacyitaga “virus y’Abashinwa”

Nubwo nta mubano wihariye mu bya dipolomasi uri hagati ya Amerika na Taiwan, amasezerano yo mu 1979 y’imibanire n’iki kirwa, yemerera Amerika kukigurisha intwaro no kugirana nacyo umubano.

Ingabo z'u Bushinwa ziryamiye amajanja mu gihe umuyobozi mukuru muri Amerika ari muri Taiwan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .