00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwahaye Loni gasopo, Suluhu yirase ubutwari, Koreya yagerageje ibindi bisasu: Avugwa mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 May 2022 saa 04:45
Yasuwe :

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yabwiye Intumwa za Loni ko igihugu cye kidakeneye abacyigisha uko bita ku burenganzira bwa muntu, kuko u Bushinwa aribwo buzi neza ikibubereye.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu gihe Umuyobozi w’Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Michelle Bachelet, ari mu ruzinduko mu Bushinwa.

Mu byajyanye Bachelet harimo gusura Intara ya Xinjiang iri mu Burengerazuba bw’igihugu, aho Leta ishinjwa ibyaha byo kwibasira abahatuye, imirimo y’agahato, kugira ingumba abahatuye bazwi nka Uyghur biganjemo Abayisilamu n’ibindi.

U Bushinwa bwakunze kwamagana ibyo birego, buvuga ko ari ibinyoma bigamije kubwambika isura mbi.

Perezida w’u Bushinwa, Xi, yabwiye itsinda riyobowe na Bachelet, ko ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu bishingiye ku mibereho y’abagituye.

Ati “Ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, nta gihugu wavuga ko ari ntamakemwa. Nta mpamvu y’abirirwa biruka mu bindi bihugu ngo barabyigisha, bakabigira ikibazo cya politiki cyangwa se uburyo bwo kuvogera ibindi bihugu.”

CCTV yatangaje ko Bachelet na we yashimye ibyo u Bushinwa bwagezeho mu kurandura ubukene no guteza imbere uburenganzira bwa muntu, ari byo byabugejeje ku iterambere.

Perezida w’u Bushinwa, Xi yabwiye itsinda riyobowe na Bachelet, ko ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu bishingiye ku mibereho y’abagituye

Koreya ya Ruguru yagerageje ibisasu kirimbuzi

Kuri uyu wa Gatatu, Koreya ya Ruguru yagerageje ibisasu kirimbuzi birimo kimwe gishobora kwambukiranya imigabane kizwi nka ICBM.

Ni igeragezwa ry’ibisasu ryakozwe mu gihe Perezida Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ari mu ruzinduko muri Aziya mu bihugu birimo u Buyapani.

Koreya y’Epfo yatangaje ko ibisasu byageragejwe n’umuturanyi wayo, byarashwe ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo, bigenda ibilometero bigera ku 360 mbere yo kugwa, ku butumburuke bwa kilometero 540.

Mu kwezi gushize, Perezida Kim Jong Un yatangaje ko agiye gushyira imbaraga zidasanzwe mu ikorwa ry’intwaro kirimbuzi mu gukaza ubwirinzi bw’igihugu cye.

Ni igihugu kimaze igihe mu bihano mpuzamahanga kubera gukora intwaro kirimbuzi.

Tanzania: Samia Suluhu yagaragaje ko arenze abandi bayobozi bamubanjirije

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, yatangaje ko ibikorwa amaze kugeraho mu mwaka amaze ku butegetsi, bigaragaza ko arenze kure abagabo bose bamubanjirije muri uwo mwanya.

Samia yavuze ko akiba Perezida wa Tanzania nyuma y’urupfu rwa John Pombe Magufuli, benshi bamuteze iminsi bavuga ko atazabishobora kuko ari umugore.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri muri Ghana aho yari yitabiriye inama yateguwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD).

Ati “Byari bigoye ngo Abanya-Tanzania banyizere, bumva ko ntashobora kuyobora igihugu nk’abagabo. Byari ikintu kigoye cyane.”

Samia yavuze ko ubukungu bwa Tanzania yasanze bwaraguye bukava kuri 6,4 % bukagera kuri 4 %, nyamara ngo yabashije kubuzahura bugera kuri 5,2 % ndetse yizeye ko mu 2025 buzaba buri kuri 6,7 %.

Perezida Suluhu yatangaje ko mu mwaka umwe amaze ku butegetsi amaze gukora byinshi abamubanjirije batagezeho

Umuyobozi wanze gusubiramo amatora ya Trump yatsinze

Brad Raffensperger, ushinzwe ibijyanye n’amatora muri Leta ya Georgia yongeye gutorwa ku bwiganze, atsinda Jody Hice bari bahanganiye uwo mwanya nubwo baturuka mu ishyaka rimwe.

Raffensperger ukomoka mu ishyaka ry’aba-Républicains, azwi cyane mu ntangiriro za 2021 ubwo yateraga utwatsi ubusabe bwa Donald Trump wari Perezida, bwo gutesha agaciro ibyavuye mu matora muri iyo Leta.

Raffensperger yarabyanze, yemeza ko Trump yatsinzwe muri iyo Leta na Joe Biden bari bahanganye.

Kuva ubwo nubwo bombi bakomoka mu ishyaka rimwe, bahoraga barebana ay’ingwe ari nabyo byatumye Trump ashyigikira Hide muri aya matora yo ku rwego rw’ibanze mu ishyaka ry’aba- Républicains.

Raffensperger yagize amajwi 52 %, bituma hataba icyiciro cya kabiri cy’amatora nk’uko byari byitezwe na benshi.

Ubusanzwe amatora y’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amatora muri Georgia ntabwo akunze kuvugisha benshi ariko kuri iyi nshuro yarasakuje cyane kubera ibyabaye kuri Trump muri Georgia.

NPR yatangaje ko Trump akomeje gushyigikira abantu be mu nzego nyinshi z’ishyaka bari gutorwa, kugira ngo bazamujye inyuma mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2024.

Ni amatora ataremeza niba azitabira ariko birashoboka cyane, dore ko yayoboye manda imwe kandi Itegeko Nshinga rya Amerika ribuza umuntu kwiyamamaza iyo yayoboye manda ebyiri.

Raffensperger yatsinze umukandida wari ushyigikiwe na Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .