Iyi komisiyo yabitangaje kuri iki cyumweru ariko ntiyigeze itanga ibisobanuro kuri iki cyemezo gihindura ibyakorwaga kuva mu 2020. Icyakora, amakuru yerekeye Covid-19 azajya atangazwa ku mpamvu zirimo iz’ubushakashatsi.
Mu ntangiriro z’uku kwezi u Bushinwa bworoheje ingamba zo kwirinda Covid-19 bituma imibare y’abandura yiyongera. Kuva icyo gihe abantu batandatu nibo imaze kwica. Hashize iminsi ine ikurikirana ntawe yishe.
Ku rundi ruhande ariko ikigo cyo mu Bwongereza cyitwa Airfinity, cyatangaje ko u Bushinwa bufite abantu barenga ibihumbi 500 bandura n’abandi 5000 bapfa ku munsi.
Bivugwa kandi ko icya kabiri cy’abaturage bo mu Majyepfo y’u Bushinwa mu Ntara ya Sichuan n’abo mu Murwa Mukuru, Beijing, bashobora kuba baranduye Covid-19 guhera mu ntangiriro z’uku kwezi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!