U Bushinwa bwagabanyije igihe abanyamakuru b’ibitangazamakuru bya Amerika bamaragayo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 04:19
Yasuwe :
0 0

Mu gisa nk’intambara y’ubutita hagati y’u Bushinwa na Amerika, ibintu byavuye mu ikoranabuhanga bigera no mu itangazamakuru. Abanyamakuru b’ibitangazamakuru bya Amerika bikorera mu Bushinwa bahawe uruhushya rwo kuhakorera ruzamara amezi abiri gusa, nyamara bari basanzwe bahabwa urumara umwaka.

Mu cyumweru gishize ubwo hongerwaga igihe cy’uruhushya rw’abanyamakuru bakorera mu Bushinwa, nibwo abenshi mu banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bifite imizi muri Amerika bagiye bahabwa amabarwa avuga ko ubusabe bwabo bukigwaho, aho guhabwa amakarita amara umwaka nk’uko bisanzwe.

Aba banyamakuru basabwe kuzajya bagendana ayo mabarwa n’amakarita bafite yarangiye nk’ibibaranga ariko kuko amakarita yabo aba afatanye n’uruhushya rubemerera kuhaba, bahabwa uruzamara amezi abiri gusa.

Amakuru dukesha CNN avuga ko n’ubwo bahawe uruhushya rw’amezi abiri, hari amahirwe ko igihe icyo ari cyo cyose na rwo rwateshwa agaciro, bityo aba banyamakuru bakaba bari mu rujijo.

Ni umwanzuro leta y’u Bushinwa ifashe nyuma y’uko Leta zunze Ubumwe za Amerika nazo zagabanyije igihe abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru by’u Bushinwa bamaragayo, gishyirwa ku minsi 90.

Umunyamakuru wa CNN David Culver nawe uri mu bahuye n’icyo kibazo, yavuze ko ”abayobozi b’u Bushinwa babasobanuriye ko ikibazo atari itangazamakuru, ahubwo babikoze bagamije kwishyura ibyo Perezida Trump aheruka gukorera abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru by’Abashinwa muri Amerika.”

Uru ruhushya ruzarangirana n’Ugushyingo uyu mwaka.

Mu kiganiro aherutse gutanga mu cyumweru gishize, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa, Hua Chunying, yavuze ko ”ikibazo cy’itangazamakuru hagati y’u Bushinwa na Amerika cyatewe na politiki ya Amerika yo gukandamiza itangazamakuru ry’u Bushinwa".

Yakomeje avuga ko Amerika nikomeza itya, Igihugu cye nta yandi mahitamo kizaba gifite atari ukwirwanaho.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nabwo u Bushinwa bwirukanye abanyamakuru b’ibitangazamakuru nka New York Times, The Washington Post na The Wall Street Journal nyuma y’uko Trump yirukanye abanyamakuru b’Abashinwa bakoreraga muri Amerika.

Umunyamabanga Wungirije mu Ishami rya Amerika rishinzwe Aziya yo Hagati, David Stilwell, yavuze ko impamvu ibinyamakuru by’u Bushinwa bikomeje kugenzurwa ari uko Amerika ibibona nk’abatasi b’u Bushinwa.

Ibi byo gushinja Abashinwa kuba intasi muri Amerika si ubwa mbere byumvikanye mu mbwirwaruhame z’abayobozi ba Amerika; kuko no mu minsi ishize ubwo bahagarikaga ibikorwa by’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Huawei, bakireze gutatira icyo gihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa gatatu w’icyumweru gishize, Stilwell yavuze ko ibikorwa by’u Bushinwa ku bitangazamakuru bya Amerika ari “igitero kigamije kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru, kuko Amerika yo yari ifite icyifuzo cyo gukumura ibibazo impande zombi".

Yaboneyeho no gusobanura ko muri Amerika hari abadipolomate basaga 150 bakorera u Bushinwa kandi batashyizweho amananiza, ariko ngo mu Bushinwa abanyamakuru bahasigaye “bapimirwa ku ntoki.”

Ati” Noneho reka tubishyire ku mugaragaro buri wese yumve ibyo tuba tuvuga.”

Abanyamakuru bakorera muri Amerika n'u Bushinwa baturutse ku rundi ruhande bari kugenda birukunwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .