U Bushinwa bwagabanyije amahoro ya gasutamo ku bicuruzwa 850 birimo ingurube

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 24 Ukuboza 2019 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

U Bushinwa bwatangaje igabanyuka ry’amahoro ya gasutamo ku bicuruzwa bitandukanye by’ikoranabuhanga n’ibiribwa, by’umwihariko ingurube zari zimaze amezi agera ku munani zibasiwe n’icyorezo.

Igabanyuka ry’ayo mahoro rizatangira kubahirizwa ku itariki ya 1 Mutarama kugeza kuwa 1 Nyakanga 2020, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Bushinwa.

Ku itariki ya mbere Mutarama 2020, ibiciro by’amahoro ya gasutamo ku bicuruzwa 850 bigabanywa kuva kuri 12% kugeza ku 8% mu Bushinwa, bivuze igabanyuka rya 4%.

Ibi ni nako bimeze ku ngurube. Ingurube zari zimaze amezi umunani zibasiwe n’indwara yatumye ibiciro by’inyama zazo ziribwa cyane muri icyo gihugu bizamuka.

Ibindi bicuruzwa biribwa, nka fromage bizagira igabanyirizwa rya 7%. Ibicuruzwa by’ibinyabutabire n’imiti na byo bizaba biri kuri iryo gabanyirizwa.

Urundi rutonde rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigera kuri 500 byo bizagabanyirizwa amahoro guhera muri Nyakanga.

RFI yatangaje ko uko kugabanya amahoro ntaho bihuriye n’intambara y’ubucuruzi, iri hagati y’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri gabanyuka rireba abafatanyabikorwa b’u Bushinwa mu by’ubucuruzi.

Ingurube ni bimwe mu bicuruzwa byakuriweho amahoro ya gasutamo n'u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .