00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwafatiye ibihano Abanyamerika, imyigaragambyo muri Afurika y’Epfo imaze kugwamo 330, Umwuzure muri Philippines waciye ibintu; Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nyakanga 2021 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Bushinwa yashyizeho ibihano ku baturage ba Amerika, barimo Wilbur Ross wahoze ari Umunyamabanga wa Leta mu by’Ubucuruzi ku ngoma ya Trump.

U Bushinwa bwashyuzeho ibi bihano nyuma y’uko Amerika yari iherutse gufatira ibihano abayobozi ba Hong Kong, kubera uruhare bashinjwa mu myigaragambyo ikomeye yabaye muri ako gace, Amerika ikavuga ko ibyo bakoze bihabanye n’amahame y’uburenganzira bwa muntu.

U Bushinwa kandi bwashyiriyeho ibihano abayobozi n’abahoze ari abayobozi mu nzego zifite aho zihuriye n’u Bushinwa, zirimo Komisiyo Ishinzwe u Bushinwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika na Komisiyo Ishinzwe Kugenzura iby’Ubukungu n’Umutekano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa.

Si ubwa mbere muri uyu mwaka u Bushinwa bushyiriyeho ibihano abahoze ari abayobozi muri Amerika, kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka bwari bwashyizeho ibihano ku bayobozi 28 bahoze ku ngoma ya Trump.

Hagati aho, Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Wendy Sherman, ari kwitegura kugirira uruzinduko mu Bushinwa, aho bivugwa ko uru ruzinduko rugamije guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Wilbur Ross wahoze ari Umunyamabanga wa Leta mu by’Ubucuruzi ku ngoma ya Trump yafatiwe ibihano n'u Bushinwa

==================================================

Sudani y’Epfo: Abaturage barenga ibihumbi 130 bishwe n’inzara kuko ingoboka bari bahawe yanyerejwe

Abaturage barenga ibihumbi 130 muri Sudani y’Epfo, bari mu ruhuri rw’ibibazo birimo inzara no kubura ibindi byangombwa nk’imiti, nyuma y’uko inkunga bari bagenewe igizwe n’imfashanyo z’ibikoresho, ibiribwa n’ibindi nkenerwa bifite agaciro ka miliyoni 1$ bishimuswe n’abagizi ba nabi muri Gicurasi.

Nicholas Haysom Ukuriye Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) yavuze ko ibikorwa byo gushimuta ibiribwa n’ibindi bikoresho bigenewe abafite intege nke bikomeje kwiyongera muri Sudani y’Epfo, kandi bikazagira ingaruka zikomeye kuko abaturage bazakomeza kubaho mu bukene, kandi n’abaterankunga bakaba bashobora guhagarika inkunga yabo.

Yavuze ko ibyo bikorwa bitegurwa n’imitwe yitwaje intwaro, aho itega imodoka zitwaye ibiribwa n’ibindi bikoresho nkenerwa, ubundi bakayicucura, rimwe na rimwe bakanica abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye baba baherekeje ibyo biribwa, aho muri uyu mwaka abagera kuri bane bamaze kwicwa.

Abaturage barenga ibihumbi 130 muri Sudani y'Epfo bari mu bukene bukabije bitewe n'uko inkunga bari baragenewe yanyerejwe

===============================================

Perezida w’u Bushinwa yagiriye uruzinduko rutunguranye mu gace ka Tibet

Ku itariki ya 21 na 22 z’uku kwezi, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yagiriye uruzinduko rutunguranye mu gace ka Tibet kari mu Burasirazuba bw’iki gihugu, asaba abaturage bako ‘kuyoboka ishyaka’ rya CCP riyoboye iki gihugu.

Tibet ni agace k’imisozi miremire gatuwe n’abaturage bafite umuco wihariye wiganjemo ushingiye ku iyobokamana. Aka gace kahoze kigenga, ariko mu 1950, ingabo z’u Bushinwa zitangaza ko zakigaruriye nta ntambara ibayeho.

Kuva icyo gihe u Bushinwa bwagerageje gushishikariza abaturage babwo kujya gutura muri ako gace, mu rwego rwo gufasha abakomoka muri Tibet kwisanisha n’umuco w’Abashinwa.

Mu ruzinduko rwe, Jinping yabigarutseho, aho yasabye abayobozi b’ako gace guteza imbere uburezi bufasha urubyiruko rw’abaturage ba Tibet kwisanisha n’u Bushinwa mu buryo bw’ururimi n’umuco.

Bitewe n’uburyo aka gace kagizwe n’imisozi miremire iriho urubura, Tibet ni isoko ikomeye y’amazi mu Bushinwa no mu bindi bihugu bya Aziya, kuko ariyo igemura amazi ku migezi 10 ikomeye muri Aziya.

Aga gace kandi gakungahaye cyane ku mutungo kamere urimo amabuye y’agaciro nka zahabu, uretse ko uyu mutungo utaratangira kubyazwa umusaruro bitewe n’imyemerere y’abatuye muri Tibet ibuza ko ibice birimo amabuye y’agaciro bicukurwa.

Tibet kandi ni ingenzi cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, kuko ari yo nzira ihuza u Bushinwa n’ibihugu biri muri Aziya yo hagati n’amajyepfo.

Ku bijyanye n’umutekano, Tibet igizwe n’imisozi miremire, ni ingenzi cyane mu kurinda umutekano na cyane ko u Bushinwa bumaze iminsi mu makimbirane n’u Buhinde ndetse bukaba buhangayikishijwe n’ibibazo bishobora kuvuka muri Afghanistan mu gihe Aba-Taliban baramuka bafashe ubutegetsi.

Si ibyo gusa kuko Tibet ari ingenzi mu bijyanye n’ubukerarugendo, aho mu 2019, abakerarugendo barenga miliyoni 40 basuye aka gace kagizwe n’imisozi myiza, ibiyaga n’amashyamba abereye ijisho.

Kubera izi mpamvu zose, Tibet ni kamwe mu duce turinzwe cyane ku Isi, aho bivugwa ko kimwe cya gatatu cy’ingabo z’u Bushinwa ziba muri aka gace no mu nkengero zako.

Ni ubwa mbere Jinping asuye Tibet kuva yajya ku butegetsi mu 2013, aho yaherukagayo mu 2011 ubwo yari akiri Visi Perezida ndetse no mu 1998 ubwo yari akiri Umuyobozi w’Intara ya Fujian.

Uru ruzindiko kandi rwafashwe nk’ubutumwa u Bushinwa buri gutanga k’u Buhinde, na cyane ko bitewe n’umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, byose biri kongera umubare w’ingabo hafi y’aka gace. Perezida Jinping yari aherekejwe n’abasirikare bakomeye mu Ngabo z’u Bushinwa.

Perezida w'u Bushinwa, Xi Jinping, yasuye agace ka Tibet mu buryo butunguranye

=================================================

Abarenga ibihumbi 14 bamaze guhunga umwuzure ukomeye muri Philippines

Imvura idasanzwe yaguye mu Murwa Mukuru wa Philippines, Manila, yatumye abantu barenga ibihumbi 14 bahungishwa, nyuma y’uko ibice bimwe by’uyu Mujyi byarengewe n’amazi, aho inzu zimwe zarengewe burundu.

Leta ya Philippines yatangaje ko iri mu bikorwa by’ubutabazi nubwo hataramenyekana ibyangijwe n’iyi mvura idasanzwe, yaguye ikurikira umutingito wumvikanye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ikibazo cy’imyuzure kimaze iminsi kizengereza ibihugu birimo u Bushinwa, u Buhinde n’u Burengerazuba bw’u Burayi mu bihugu birimo u Budage, u Buholandi n’u Bubiligi.

Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihanganye n’ikibazo cy’inkongi y’umuriro naho mu minsi ishize, Canada yarimo guhangana n’ikibazo cy’ubushyuhe budasanzwe bwageze kuri dogere Celcius 47 mu bice bimwe na bimwe.

Abahanga mu by’imihindagurikire y’ikirere bavuga ko mu gihe nta gikozwe mu kurwanya iyangirika ry’ikirere, ibibazo nk’ibi bishobora kuziyongera mu bice bitandukanye by’Isi.

Umwuzure udasanzwe watumye abaturage ibihumbi 14 bahungishwa muri Philippines

==================================================

Abaturage 337 baguye mu myigaragambyo muri Afurika y’Epfo

Abaturage 337 nibo byemejwe ko baguye mu myigaragambyo karundura yabaye muri icyo gihugu, abarenga ibihumbi bitatu bagatabwa muri yombi.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yijeje abaturage bakennye bari bamaze iminsi mu myigaragambyo ko Leta iri gutegura gahunda yo kugoboka abashonje muri icyo gihugu.

Imyigaragambyo yabaye muri Afurika y’Epfo yagize ingaruka zikomeye ku bukungu kuko yahungabanyije ibikorwa by’ubucuruzi bifite agaciro ka miliyari 3,4$, uretse ko iki kiguzi gishobora kwiyongera kuko igenzura rigikomeje, mu gihe mu bice bimwe na bimwe ubujura n’ibindi bikorwa by’urugomo bikiri kumvikanayo.

Ibikorwa by’ubucuruzi birenga ibihumbi 40 byagizweho ingaruka n’iyi myigaragambyo idasanzwe, yatangiye ubwo abaturage bamaganaga itabwa muri yombi rya Jacob Zuma wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 2009 kugera mu 2018.

Bikekwa ko Leta ya Zuma yahombeje igihugu miliyari 35$, binyuze mu bikorwa bya ruswa n’ibindi byadindije ubukungu bw’igihugu, ari nayo mpamvu hashyizweho Komite igamije kwiga ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta ku ngoma ye, ari nayo yatumye atabwa muri yombi nyuma yo kwanga kwitabira ubutumire bw’iyo Komite.

Perezida Ramaphosa yaciye amarenga avuga ko ingoma ya Zuma ari yo ntandaro y’ibibazo by’ubukene biri muri Afurika y’Epfo kuko mu gihe yamaze ku butegetsi, abaturage miliyoni eshatu basubiye mu bukene, bituma kimwe cya kabiri cya miliyoni 58 zituye Afurika y’Epfo kijya mu cyiciro cy’ubukene,bwarushijeho gutizwa umurundi n’icyorezo cya Covid-19.

Imyigaragambyo yo muri Afurika y'Epfo yaguyemo abantu 337

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .