00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwiyemeje kwishyurira amadeni inzego z’ibanze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 November 2024 saa 03:00
Yasuwe :

Leta y’u Bushinwa yafashe icyemezo cyo guha inzego z’ibanze agera kuri miliyari 1400$ azakoreshwa mu bikorwa byo kwishyura amadeni yafashwe mu birimo kubaka ibikorwaremezo.

Inzego z’ibanze mu Bushinwa zihanganye n’ikibazo gikomeye cy’amadeni zafashe mu rwego rwo kubaka ibikorwaremezo, aho bivugwa ko agaciro kayo karenga miliyari ibihumbi 8.3$.

Ni amadeni yazamuwe cyane n’icyorezo cya Covid-19 kuko yikubye kabiri hagati ya 2018 na 2023.

Zimwe mu nzego z’ibanze zatangiye kunanirwa kwishyura ayo madeni, ndetse hamwe na hamwe zinanirwa no kwishyura abakozi bazo no gukora ibindi bikorwa by’ingenzi ziba zisabwa gukora.

Iki kibazo cyiyongeraho ubushobozi buke bw’abaturage bwo guhaha bwakomeje kugabanuka muri iyi minsi ahanini bigizwemo uruhare n’igabanuka k’agaciro k’inyubako mu Bushinwa, ikibazo gikomoka ku nyubako nyinshi zubatswe zirenze izikenewe, bikajyana n’uko hari inyubako nyinshi zitubatswe ngo zuzure kuko ibigo bizubaka byaguye mu bihombo, nyamara abaturage bari barabyishyuye amafaranga yo kuzubaka, bivuze ko nabo baguye mu bihombo.

Icyemezo cyo gufasha inzego z’ibanze kwishyura amadeni kije mu gihe ubutegetsi bwa Donald Trump bwitezweho kongera umusoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa, umusoro ushobora kwiyongeraho 60% bigatuma ibyo u Bushinwa byohereza muri Amerika bigabanuka.

Byitezwe ko ubukungu bw’u Bushinwa buzakomeza kuzamuka ku mpuzandengo ya 5% mu bihe biri imbere, icyakora mu gihe inzego z’ibanze zakomeza kwibasirwa n’ibibazo by’amadeni akabije, iki kigero kikaba gishobora no kugabanuka cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .