Ibi biganiro biri mu byafashwe nk’ingenzi bihuje aba bombi kuva Biden yafata ubutegetsi muri Mutarama 2021, bikaba byari bigamije guhosha amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.
Mu byaganiriweho harimo n’ingingo ikomeye ijyanye n’ukwigenga kwa Taiwan mu gihe u Bushinwa buyifata nk’intara ishobora kuzongera kwiyunga ku gihugu umunsi umwe.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemera ko zifitanye umubano n’u Bushinwa ariko ziyemeje gufasha Taiwan mu kwirwanaho mu gihe yaba igabweho ibitero.
Ikinyamakuru Global Times cyatangaje ko Perezia Xi yateye utwatsi ibikorwa by’abayobozi ba Taiwan baherutse gushaka inkunga y’Abanyamerika muri gahunda yabo yo gushaka ubwigenge.
Ati “Ibi bikorwa ni bibi cyane, ni nko gukina n’umuriro. Umuntu wese ukina n’umuriro azashya.”
Perezidansi ya Amerika yatangaje ko Biden adashyigikiye ibikorwa byo guhungabana amahoro n’ituze cyangwa guhindura politiki ya Taiwan.
Nubwo ibihugu byombi bipfa Taiwan, abakuru babyo bombi batangiye inama mu byishimo. Xi yavuze ko yishimiye kubonana n’inshuti ye ya kera, naho Biden avuga ko bombi baganiriye nta buryarya.
Xi yavuze ko ibihugu byombi bikeneye kuvugurura itumanaho no guhangana n’ibibazo hamwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!