00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwabwiye Amerika ishaka kugurisha intwaro Taiwan ko iri kwishyira mu bibazo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 September 2024 saa 11:16
Yasuwe :

U Bushinwa bwavuze ko icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kugurisha intwaro Taiwan gisa no kwihiga kuko kizarushaho gutuma ibintu bizamba hagati y’ibihugu byombi.

U Bushinwa bwatangaje ibi nyuma y’uko Minisiteri y’Ingabo muri Amerika yemeje umushinga wa miliyoni 228$ wo kugurisha intwaro Taiwan.

Ku wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yahise itangaza ko iki cyemezo cya Amerika “gihonyora mu buryo bukomeye ihame ry’uko u Bushinwa ari igihugu kimwe kandi kikaba kitubaha ubusugire bw’iki gihugu.”

Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Lin Jian yavuze ko “kuba Amerika yagurisha intwaro Taiwan ifatwa nk’agace k’u Bushinwa ari icyemezo kibi, kandi u Bushinwa bucyamaganira kure.”

Ati “Ishyaka riri ku gutegetsi muri Taiwan rikomeje gushaka ubwigenge ku mbaraga kandi Amerika ikomeje kubafasha ku ngufu kandi ingaruka z’ibi zizabagarukira, kandi bazasarura ku ngaruka zabyo. Ntabwo bazagera ku ntego zabo.”

Uretse kuburira Amerika, u Bushinwa bwafatiye ibihano ibigo byo muri Amerika bikora intwaro birimo Sierra Nevada Corp; Stick Rudder Enterprises; Cubic Corp; S3 AeroDefense; TCOM Limited Partnership; TextOre; Planate Management Group; ACT1 Federal; na Exovera.

Mu bihano ibi bigo byafatiwe harimo gufatira imitungo yabyo iri mu Bushinwa yaba iyimukanwa n’itimukanwa ndetse no kubuza ibigo by’Abashinwa gukorana ubucuruzi nabyo.

Taiwan, ni ikirwa giherereye muri bilometero 160 uvuye ku nkombe z’u Bushinwa ahagana mu majyepfo ashyira uburasirazuba.

Mbere ya 1949 ibi bice byombi byari igihugu kimwe, Taiwan ifatwa nk’intara y’u Bushinwa.

Mbere yo gucikamo ibice, mu Bushinwa hadutse intambara ya gisivile yahanganishije aba-Communist bari bayobowe na Mao Zedong n’abandi batemeraga amahame y’iri shyaka.

Uku kutumvikana kwateje intambara birangira aba-communist bigaruriye Beijing mu 1949.

Abari mu Ishyaka ry’Aba-nationaliste bayobowe na Chiang Kai-shek bahise bahungira muri Taiwan ndetse bamara imyaka myinshi bayoboye iki kirwa.

Kugeza ubu u Bushinwa bubona Taiwan nk’intara yabwo buzongera kwigarurira neza igihe kimwe, mu gihe abo muri Taiwan bo bavuga ko ari igihugu cyigenga ndetse kigendera ku mahame ya demokarasi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu bidashyigikiye ko u Bushinwa bwigarurira Taiwan kuko byagira ingaruka kuri politiki mpuzamahanga y’iki gihugu.

U Bushinwa bubona umubano wa Taiwan na Amerika uteje impungenge by’umwihariko kwemerera ingabo za Amerika kuhashyira ibirindiro n’intwaro zikomeye.

Ikibazo cya Taiwan n’u Bushinwa ni kimwe mu bikunze kugarukwaho cyane muri politike mpuzamahanga, ndetse gisa n’icyatanyije bimwe mu bihugu byo ku Isi. Ibishyigikiye ubwigenge bwa Taiwan bijya ukwabyo n’ibitabishyigikiye bijya ukwabyo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian yabwiye Amerika ishaka kugurisha intwaro Taiwan ko iri kwihiga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .