U Bushinwa bwitezweho guca kuri USA nk’igihugu gifite ubukungu bwa mbere ku Isi bitarenze mu 2024

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kanama 2020 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Imibare igaragaza izamuka ry’ubukungu ku Isi, ikomeje kwerekana ko mu myaka ine iri imbere ibintu bishobora guhinduka, u Bushinwa bugaca kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu gifite ubukungu bwa mbere bunini ku Isi, u Buhinde bugafata umwanya wa gatatu.

Ni nyuma y’igihe USA iza imbere ku isi mu mibare ugendeye ku bitangazwa na Banki y’Isi cyangwa Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), guhera mu 1992.

Imibare igaragazwa n’izo nzego zombi yererekana ko ibihugu byo ku mugabane wa Aziya bishobora kwiharira imyanya mu bihugu bitanu bifite ubukungu bwa mbere ku isi, urebye ku mutungo mbumbe, mu mwaka wa 2024, maze ibihugu byo mu Burayi bimaze igihe biri imbere, bikabererekera ibyo ku mugabane wa Aziya.

Ubukungu bw’u Bushinwa bwakomeje gutumbagira cyane kuva mu myaka 1990, ndetse u Buhinde na Indonesia byakomeje gukora cyane ndetse byinjira mu rutonde rw’ibihugu bya mbere ku Isi mu bukungu, ndetse byitezwe ko bizafata imyanya ya 1, 3 na 5 bitarenze umwaka wa 2024.

Byitezwe ko u Buyapani buzafata umwanya wa kane mu 2024, mu gihe u Burusiya buzagera ku mwanya wa gatandatu.

Bibarwa ko kuba ibihugu byo muri Aziya bifite bantu benshi bari mu myaka yo gukora, byongerera imbaraga urwego rw’imirimo no gukoresha ibyatunganyijwe, nk’uko bitangazwa na World Economic Forum.

Ibigo byo mu bihugu byo muri Aziya nka Huawei yo mu Bushinwa na Tata yo mu Buhinde, bikomeje kwigarurira isoko mpuzamahanga, ndetse byitezwe ko isoko ryabyo rizakomeza kwaguka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .