00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa buri kugenzura ubusabe bwa Amerika yifuza ibiganiro ku misoro yashyizeho

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 2 May 2025 saa 08:41
Yasuwe :

Minisitiri y’Ubucuruzi mu Bushinwa yatangaje ko icyo gihugu kiri kugenzura ubusabwa bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yifuza ko impande zombi ziganira ku misoro ziherutse gushyiraho, yatumye ubucuruzi bugabanuka.

Amerika yashyizeho umusoro wa 145% ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa, nabwo bushyiraho umusoro wa 125% ku bicuruzwa bituruka muri Amerika. Minisiteri y’Ubucuruzi yavuze ko ubu iri "kugenzura ubusabe bwa Amerika."

Ni nyuma y’uko Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubukungu, IMF, gitangaje ko ubukungu bw’Isi buzazamuka ku kigero cya 2.8% aho kuba 3.3% bitewe n’ibi byemezo by’ibihugu byombi.

Ku rundi ruhande, JP Morgan Chase yari yavuze ko ibyago by’uko ubukungu bwa Amerika buzagabanuka biri ku kigero cya 60%, mu gihe ibiciro ku isoko nabyo bishobora kuzamuka, bigatuma Abanyamerika bagorwa no guhaha.

U Bushinwa buri kugenzura ubusabe bwa Amerika yifuza ibiganiro ku misoro yashyizeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .