Amerika yashyizeho umusoro wa 145% ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa, nabwo bushyiraho umusoro wa 125% ku bicuruzwa bituruka muri Amerika. Minisiteri y’Ubucuruzi yavuze ko ubu iri "kugenzura ubusabe bwa Amerika."
Ni nyuma y’uko Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubukungu, IMF, gitangaje ko ubukungu bw’Isi buzazamuka ku kigero cya 2.8% aho kuba 3.3% bitewe n’ibi byemezo by’ibihugu byombi.
Ku rundi ruhande, JP Morgan Chase yari yavuze ko ibyago by’uko ubukungu bwa Amerika buzagabanuka biri ku kigero cya 60%, mu gihe ibiciro ku isoko nabyo bishobora kuzamuka, bigatuma Abanyamerika bagorwa no guhaha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!