Iri perereza riri gukorwa n’Urwego Rushinzwe Kugenzura Amasoko (SAMR) mu Bushinwa, rwakunze kumvikana runenga ibigo by’ikoranabuhanga muri icyo gihugu kwikubira amasoko ku buryo bigora ibigo bito gutangira imishinga imeze nk’ikorwa n’ibigo binini.
Alibaba ishinjwa ko iri gukoresha ubukungu bwayo buhambaye mu gutegeka ibigo n’inzu z’ubucuruzi gukorana nayo gusa, ku buryo nta kindi kigo gicuruza kuri murandasi gishobora guhabwa isoko n’ayo maguriro.
Si Alibaba gusa iri kurebwaho cyane na leta y’u Bushinwa kuko n’ibindi bigo birimo Tencent ndetse Ant Group (yahoze yitwa Alipay), na byo biri gukorwaho amasuzuma, byose bishinjwa kwikubira amasoko.
Abakurikiranira hafi ibibera mu Bushinwa bavuga ko leta y’icyo gihugu iri guterwa ubwoba n’uburyo ubuzima busanzwe bw’Abashinwa buri gushingira ku ikoranabuhanga ry’ibyo bigo gusa, bagatinya ko ibyo bishobora kuzagira ingaruka zikomeye mu bihe biri imbere bitewe n’uko wenda hashobora kuvuka ubwumvikane bucye hagati ya Leta y’u Bushinwa n’ibyo bigo.
U Bushinwa ni igihugu kiri kugaragaza inyota yo kwinjira mu bucuruzi bwo kuri murandasi, dore ko hafi miliyoni 700 z’Abashinwa bakoresha internet. Nko mu mwaka ushize, 20% by’ubucuruzi bwose bwabayeho mu Bushinwa bwakorewe kuri internet ndetse bikekwa ko uyu mubare wazamutse cyane muri uyu mwaka bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye abenshi bategekwa kuguma mu ngo zabo.
Uko Abashinwa benshi bakoresha internet rero mu guhahirana n’ibindi bikorwa, ibigo nka Alibaba, Ant Group na Tencent byashoye mu ikoranabuhanga rifasha iyo mihahirane birushaho gukira, ndetse bikarushaho no gukoresha ubwo bukungu bwabyo mu kwikubira isoko, mu gihe n’ubundi bidasanzwe bifitanye umubano wihariye n’Ishyaka rya CCP riyoboye u Bushinwa nk’uko bimeze kuri Huawei.
Aha rero ngo niho haturuka impungenge, kuko bamwe mu bayobozi bakomeye ba CCP batinya ko hari ubwo bizagera ibi bigo bikaba binini cyane, kandi Abashinwa bakabishingiraho ubuzima bwabo cyane ku buryo mu gihe byahagarara cyangwa ntibyumvikane na leta y’u Bushinwa, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima busanzwe bw’Abashinwa.
Ikindi ngo ni uko ibi bigo bishobora kwinjira mu mikorananire n’ibindi bigo bikomeye by’i Burayi na Amerika, ibi kandi na byo bikaba byagira ingaruka zatazwi ku buzima busanzwe bw’u Bushinwa.
Mu rwego rwo kubikumira rero leta yatangiye gufata ingamba zo kubuza ibyo bigo kwikubira isoko, binyuze mu gushyiraho amabwiriza n’amategeko abibuza gukora ibintu runaka.
Nko mu minsi ishize, Leta y’u Bushinwa yabujije Ant Group kwiyandikisha ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, aho cyari kguca agahigo ko kuba ikigo kinini ku Isi kiyandikishije ku Isoko ry’Imari n’Imigabane.
Kuba leta y’u Bushinwa ikomeje kudacana uwaka n’ibi bigo byatangiye kubigiraho ingaruka, kuko bivugwa ko ikigo cya Alibaba kimaze gutakaza hafi 17% by’agaciro kacyo bitewe n’izi ngamba zose ziri gushyirwaho.
Usibye u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zimaze igihe mu iperereza ryiga ku bushobozi buteye impungenge bw’ibigo by’ikoranabuhanga birimo Amazon, Facebook na Google, byose bishinjwa gukoreshwa ubushobozi bwabyo mu kwiharira isoko no gukumira izamuka ry’ibigo bito.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!