00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bugiye kurega Amerika yongereye imisoro ku bicuruzwa byabwo

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 3 February 2025 saa 05:18
Yasuwe :

U Bushinwa bwatangaje ko bugiye kurega Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, WTO, nyuma y’uko Perezida Donald Trump ashyizeho imisoro mishya ku bicuruzwa byabwo byinjira muri Amerika.

Minisiteri y’Ubucuruzi mu Bushinwa yatangaje ko ibyo Amerika yakoze binyuranyije cyane n’itegeko rya WTO, ndetse yongeraho ko kongera imisoro atari byo byacyemura ibibazo by’imbere mu gihugu ahubwo ko bizakoma mu nkokora imikoranire mu bijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa nayo yatangaje ko iki cyemezo Amerika yafashe ntacyo gifasha ndetse ko gishobora gutera amakimbirane mu bucuruzi.

Iyi Minisiteri yongeyeho ko intambara z’ubucuruzi nta muntu n’umwe uzazungukiramo ndetse zishobora no kwangiza ubufatanye mu gihe kiri imbere cyane cyane ku bibazo byo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Iri tegeko biteganyijwe ko rizashyirwa mu bikorwa tariki 4 Gashyantare 2025 aho ibicuruzwa biturutse mu Bushinwa bizajya bisoreshwa umusoro ungana na 10% nk’uko Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byabitangaje, ndetse bavuga ko bizakomeza gukurikizwa kugeza igihe ikibazo kizakemukira.

Uretse u Bushinwa bwashyiriweho imisoro mishya ku bicuruzwa byinjira muri Amerika, Mexique na Canada na byo ibicuruzwa bituruka muri ibi gihugu byinjira muri Amerka umusoro wabyo wagejejwe kuri 25%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .