Uyu musoro uzatangira gukurikizwa tariki ya 10 Mata 2025 uzakurikira undi wa 34% u Bushinwa bwari buherutse gushyiraho, na bwo bwihorera kuri Amerika.
Tariki ya 8 Mata, Perezida Donald Trump wa Amerika yashyiriyeho ibicuruzwa biva mu Bushinwa umusoro wa 50% wiyongera ku wundi wa 54% yari aherutse gushyiraho. Muri rusange, igiteranyo cyawo ni 104%.
Mbere yo gutangaza umusoro mushya, Trump yari yasabye u Bushinwa gukuraho 34% bwashyizeho, gusa bwarabyanze, buteguza ko buzafata ingamba zo kurengera ubucuruzi bwabwo.
Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa yanagejeje ikirego mu Muryango mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi, WTO, igaragaza ko ibyemezo Amerika ikomeje gufata bibangamira ubucuruzi mpuzamahanga.
Yagize iti “Ikibazo kiri kuba kibi cyane. Nka kimwe mu bihugu binyamuryango byagizweho ingaruka, u Bushinwa bugaragaje ko bubabaye cyane kandi ko bwamaganye iki gikorwa kidahwitse.”
Mu mwaka ushize, u Bushinwa bwohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 440 z’Amadolari, na bwo bwakira ibyaturutseyo bya miliyari 145 z’Amadolari.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!