Ni viza zigiye gutangwa bwa mbere nyuma y’imyaka itatu Covid-19 iyogoza Isi, bikaba umusaruro w’imbaraga icyo gihugu cyashyize mu kurwanya iyi ndwara by’umwihariko iziswe ‘zero-Covid.’
Inkuru ya BBC ivuga ko ibyo bikorwa bizajyana no gufungura hamwe mu hantu nyaburanga hakunda gusurwa cyane, harimo Ikirwa cya Hainan na Shanghai ndetse ngo n’abatembera mu matsinda bo muri Hong Kong na Macau nabo bazahabwa amahirwe yo guhabwa viza.
Amakuru avuga ko kandi viza zatanzwe n’iki gihugu mbere ya tariki 28 Werurwe 2020 (itariki u Bushinwa bwafungiyeho imipaka) nazo zizongererwa agaciro bityo ba nyirazo bakazikoresha.
Gukuraho ingamba zikakaye zo kurwanya Covid-19 mu Bushinwa byagaragaye nk’ikimenyetso simusiga cy’uko ubuzima bwasubiye uko byari bisanzwe mbere y’iyo ndwara.
Imibare yo mu 2019 igaragaza ko u Bushinwa bwasuwe n’abarenga miliyoni 162.54, imibare yahanantutse ikagera kuri miliyoni 30.
Byazahaje urwego rw’ubukerarugendo muri icyo gihugu cyane ko nko mu 2022 umusaruro mbumbe wageze kuri 3%, umusaruro mubi iki gihugu cyagize kuva mu myaka 100 yari ishize.
Iyi gahunda yo gutanga viza kandi izaha amahirwe n’abaturage b’u Bushinwa batembera mu matsinda ku bijyanye no gukorera ingendo mu bihugu bihugu 60 bivuye kuri 20.
Kuri ubu u Bushinwa bufite intego yo kuzamura umusaruro mbumbe ukagera kuri 5% nk’uko Minisitiri w’Intebe, Li Qiang yabigarutseho, akavuga ko ubukungu bw’u Bushinwa bwongeye gufata umurongo nyuma y’ibibazo iki gihugu kivuyemo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!