U Bushinwa: Abasaga ibihumbi 20 bamaze kugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus

Yanditswe na Joy Monique Dukuze Umutesi
Kuya 4 Gashyantare 2020 saa 02:28
Yasuwe :
0 0

Mu Bushinwa, ahakomeje kugaragara abibasiwe n’icyorezo cya Coronavirus, umubare w’abamaze kugaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara umaze kwiyongeraho 18% ugereranyije n’ejo hashize.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gashyantare, imibare igaragaza ko abamaze kugaragaraho iyi ndwara bagera kuri 20,438 barimo uruhinja rumaze ukwezi kumwe gusa ruvutse mu Ntara ya Guizhou, na ho bamaze guhitanwa na yo ni 425.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubuzima mu Bushinwa, igipimo cy’abamaze guhitanwa na Coronavirus kigera kuri 2.1% ku Isi hose, cyane cyane mu Ntara ya Hubei, muri Wuhan aho kigera kuri 3.1%.

Umuvugizi w’iyi Komisiyo avuga ko 80% y’abamaze guhitanwa n’iyi ndwara bari hejuru y’imyaka 60 naho 75% bari bafite ibimenyetso bimwe.

Mu bindi bihugu byagaragayemo iyi ndwara, abamaze kugaragaza ibimenyetso byayo bagera ku 190 mu bihugu birenga 24, hanze y’u Bushinwa, babiri, barimo uwo muri Philippines n’uwo mujyi wa Hong Kong, ni bo bamaze guhitanwa n’iyi ndwara.

Mu nama n’abayobozi kuri uyu wa Mbere, Perezida w’ u Bushinwa, Xi Jinping, yasabye impinduka nshya zihuse mu gihugu mbere y’uko iyi ndwara ikomeje guhitana benshi itera izindi ngaruka.

Itsinda ry’abaganga b’abasirikare riri gukorera mu bitaro bya Huoshenshan, byubatswe mu minsi icumi gusa, bifite ibitanda 1000, n’ibyumba 19 bishobora kurwariramo abagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara.

Iyi ndwara yagize ingaruka ku bukerarugendo cyane cyane bwinjirizaga igihugu kubera abatembereraga mu Bushinwa kubera imikino y’amahirwe, Casinos. Ubukerarugndo bwagabanutseho 73.6% uyu mwaka.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Taiwan, yatangaje ko guhera ku wa Gatanu tariki 7Gashyantare, bazatangira gukumira abari batuye cyangwa bagendereye u Bushinwa uretse abazaba bafite impamvu zihariye zo kwinjira muri Taiwan.

Umujyi wa Hong Kong na wo ku wa mbere tariki 3 Gashyantare, watangaje ko uzafunga imipaka iwuhuza n’u Bushinwa irimo itatu yambukirwaho n’ibiri ikoreshwa cyane yamaze gufungwa.

Abayobozi mu by’ubuzima bavuga ko byibura uwagaragayeho iyi ndwara ashobora gukira mu minsi icyenda, ariko mu Ntara ya Hubei, umurwayi ashobora gukira mu minsi 20 kuko abakomeje kugaragaraho ibimenyetso by’iyi ndwara ari benshi.

Umubare w’abakomeje guhitanwa n’iyi ndwara ukomeje kwiyongera muri Hubei kubera ibitanda bike bijyaho abarwayi kandi abarwayi ari benshi, bigatuma batinda kwitabwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .