U Bushinwa: Abarenga 1000 bamaze guhitanwa na Coronavirus, abasaga 42 000 bamaze kuyandura

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 Gashyantare 2020 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubuzima mu Bushinwa bwatangaje ko indwara ya Coronavirus nshya ikomeje guhitana benshi mu Bushinwa ibateye umusonga, imaze gutwara ubuzima bw’abantu 1.017 naho 42 000 bamaze kuyandura.

Imibare mishya igaragaza ko abamaze kwandura iyi virusi hanze y’u Bushinwa ari 390, mu gihe abo yahitanye hanze y’u Bushinwa ari umuntu umwe waguye muri Philippines mu minsi ishize. Imibare y’ababashije gukira iyi ndwara ari 3998.

CGTN ivuga ko kugeza ubu mu Mujyi wa Wuhan ahatangiriye iki cyorezo, imibare y’abanduye ikomeje kugabanuka nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Komisiyo ishinzwe Ubuvuzi, Mi Feng.

Ku wa 5 Gashyantare hari umubare w’abantu 2,071 banduye, uwo mubare uza kugabanukaho abantu 961 ku wa 10 Gashyantare. Ni ibintu bikomeje gufatwa nk’umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu kurwanya Coronavirus.

Magingo aya ubu buyobozi burimo gukurikirana abayobozi batatu bashinjwa kwangiza inshingano mu bikorwa byo guhangana na Coronavirus. Ni igikorwa kirimo gukurikiranwa n’itsinda ry’abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Bushinwa.

Muri abo bayobozi harimo Visi Meya w’Umujyi wa Wuhan, Chen Xiexin n’abayobozi babiri b’uturere tugize Wuhan. Mu bamaze kwirukanwa kandi harimo Umuyobozi ushinzwe Ubuzima mu Ntara ya Hubei iherereyemo Umujyi wa Wuhan, Zhang Jin.

Iryo tsinda ryasabye ko abo bayobozi bahanwa byihanukiriye, kuko bagomba gufata umutekano n’ubuzima bw’abaturage nk’ibintu bikomeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .