Jiao Yahui, umwe mu bayobozi ba Komisiyo ishinzwe ubuzima yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu ko abantu 5,503 bapfuye kubera Covid-19 mu gihe abandi 54,435 bari bafite Covid-19 ariko basanzwe barwaye izindi ndwara zirimo kanseri n’iz’umutima.
Ubusanzwe u Bushinwa bwatangazaga imibare y’abapfuye bishwe na Covid-19 gusa, aho kuba izindi ndwara zishobora kongererwa ubukana na Covid-19.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) watangaje ko ugiye gusesengura imibare yatanzwe n’u Bushinwa kugira ngo harebwe icyakorwa.
Jiao yavuze ko muri iyi minsi ishize, abantu barwaye Covid-19 mu Bushinwa biyongereye, baba abo bayisangamo ndetse n’abajya kurwarira mu bitaro.
Hashize iminsi u Bushinwa bufunguye amarembo ku bashaka kwinjira cyangwa kuva muri icyo gihugu bajya mu ngendo zitandukanye, nyuma y’imyaka hafi itatu hariho ingamba zikakaye zigamije guhashya icyorezo cya Covid-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!