00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: 2025 izasiga imodoka zikoresha amashanyarazi zicuruzwa cyane kurusha izikoresha lisansi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 December 2024 saa 04:28
Yasuwe :

Byitezwe ko mu 2025, imodoka zikoresha amashanyarazi (EV) cyangwa se izikoresha amashanyarazi na lisansi (hybrid) zigurishwa mu Bushinwa zizaba ari zo nyinshi kurusha izikoresha lisansi na mazutu gusa.

U Bushinwa bwari bwarihaye intego y’uko mu 2035, imodoka zikoresha amashanyarazi zicuruzwa ku isoko ryabwo zizaba zingana na 50% by’imodoka zose zizacuruzwa kuri iryo soko.

Icyakora iyi ntego izagerwaho umwaka utaha, mbere y’imyaka 10 ku gihe cyari cyarateganyijwe, dore ko byitezwe ko mu 2025, imodoka zikoresha amashanyarazi na lisansi zicuruzwa mu Bushinwa zizaba zigeze kuri miliyoni 12, mu gihe izikoresha lisansi na mazutu zizaba ari miliyoni 11.

Biramutse bigenze gutyo, imodoka za hybrid zicuruzwa mu Bushinwa zaba ziyongereyeho 20% ku mwaka, mu gihe izikoresha mazutu na lisansi zaba zigabanutseho 30% ugereranyije n’imodoka miliyoni 14.8 zari zacurujwe mu Bushinwa mu 2022.

Muri uwo mwaka wa 2022, imodoka za hybrid zari zacurujwe mu Bushinwa zari miliyoni 5.9.

Imodoka z'amashanyarazi n'iza hybrid zicuruzwa mu Bushinwa zizaba ari nyinshi mu 2025 kurusha izikoresha lisansi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .