00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwashinje Ukraine kwica umunyamakuru ku bushake

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 5 January 2025 saa 12:44
Yasuwe :

Leta y’u Burusiya yashinje Ukraine kwica umunyamakuru w’ikinyamakuru Izvestia gikorera mu Burusiya, aho giherutse gutangaza ko umunyamakuru wabo yiciwe mu gitero cy’indege zitagira abapilote ‘drones’.

Umunyamakuru w’Umurusiya, witwa Alexander Martemyano, yiciwe muri Ukraine nyuma y’aho imodoka yari arimo yagabweho igitero n’indege itagira umupilote mu mujyi wa Donetsk.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burusiya, Maria Zakharova, yise iki gitero ubwicanyi nkana, akavuga ko Ukraine yari ibizi ko uwo munyamakuru ari umusivile kuko yanagendaga mu modoka za gisivile.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wahagaritse ibigo by’itangazamakuru byo mu Burusiya birimo Izvestia na RIA, ubashinja gukwirakwiza icengezamatwara ku ntambara u Burusiya bwateyemo Ukraine.

Abanyamakuru barenga 15 bamaze kwicwa kuva intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangira.

Leta y'u Burusiya yashinje Ukraine kwica umunyamakuru w'ikinyamakuru Izvestia gikorera mu Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .