Umunyamakuru w’Umurusiya, witwa Alexander Martemyano, yiciwe muri Ukraine nyuma y’aho imodoka yari arimo yagabweho igitero n’indege itagira umupilote mu mujyi wa Donetsk.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burusiya, Maria Zakharova, yise iki gitero ubwicanyi nkana, akavuga ko Ukraine yari ibizi ko uwo munyamakuru ari umusivile kuko yanagendaga mu modoka za gisivile.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wahagaritse ibigo by’itangazamakuru byo mu Burusiya birimo Izvestia na RIA, ubashinja gukwirakwiza icengezamatwara ku ntambara u Burusiya bwateyemo Ukraine.
Abanyamakuru barenga 15 bamaze kwicwa kuva intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!