Perezida Putin yasuye ingabo ze ziri muri Kursk ku wa 12 Werurwe 2025, yambaye impuzankano ya gisirikare.
Putin yavuze ko abasirikare ba Ukraine bafatiwe muri Kursk bagomba gufatwa nk’abakora ibikorwa by’iterabwoba kuko nta mategeko mpuzamahanga abarengera.
Ati “Akazi dufite mu gihe gito gishoboka ni ugutsinda umwanzi winjiye mu gace ka Kursk akaba akirwanira aha, kubohora burundu agace ka Kursk no gusubiza ku murongo ibikorwa by’umupaka.”
Perezida Putin yavuze ko nibamara kwisubiza utwo duce bazahita bashyiraho umurongo ntarengwa ku mupaka.
Ubuyobozi bw’ingabo bwabwiye Putin ko bumaze kwambura ingabo za Ukraine ibice bingana na 86% by’aho zari zarigaruriye muri Ukraine.
Ku rundi ruhande ingabo za Ukraine zatangaje ko zatakaje agace ka Sudzha, ndetse intambara yari igikomeje.
U Burusiya buvuga ko igihe Ukraine yafataga Kursk yari izi ko bizatuma bureka gukomeza kurwana bukayoboka ibiganiro ariko bikaba byaranze.
Amerika imaze iminsi itangaje ko yasubukuye inkunga ya gisirikare n’ubutasi iha Ukraine, ndetse yasabye ko hashyirwaho agahenge k’iminsi 30.
U Burusiya bwo ngo burakiga ku byavuye mu biganiro hagati ya Amerika na Ukraine bunategereje amakuru arambuye buzahabwa na Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!