Mu kiganiro cyabereye ku murongo wa telefone Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz, yagiranye na Perezida Putin kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024, “yamaganye intambara y’u Burusiya kuri Ukraine”, asaba uyu Mukuru w’Igihugu gukura Ingabo ku rugamba kugira ngo habeho ibiganiro by’amahoro.
Nk’uko byasobanuwe n’ibiro bya Chancelier w’u Budage, Scholz yabwiye Perezida Putin ko igihugu cyabo kizakomeza guha Ukraine ubufasha bushoboka bwo kurwanya ubushotoranyi bw’u Burusiya mu gihe butakura ingabo ku rugamba.
Minisitiri Lavrov yavuze ko atumva neza impamvu u Budage n’ibindi bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) bishimangira byeruye ko bizakomeza guha Ukraine ubufasha muri iyi ntambara.
Uyu mudipolomate yagaragaje ko ubufasha EU n’ibihugu bigize umuryango NATO biha Ukraine bitari mu nyungu z’Abanya-Ukraine, ahubwo biri mu nyungu bwite zabyo.
Yagize ati “Ibi ni byo Abadage n’abandi banyamuryango ba EU na NATO bavugira mu ruhame. Iyo bavuze ngo ‘Tuzashyigikira Ukraine mu buryo bushoboka bwose’, bizana ikibazo ‘Ni kuri bande biri ngombwa?’ Rwose si Abanya-Ukraine.”
Ibiro bya Perezida w’u Burusiya byatangaje ko ikiganiro cya Scholz na Putin cyabayemo kuvugisha ukuri kandi ko cyavugiwemo byinshi, Putin avuga ko “politiki y’ubushotoranyi ya NATO” ari yo yenyegeje intambara yo muri Ukraine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!