Ni nyuma y’amasaha make Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ahuye n’intuma ya Amerika Steve Witkoff, baganira ku bijyanye n’ubusabe bwa Amerika bw’uko hashyirwaho agahenge k’iminsi 30 hagati y’impande zihanganye.
Ku wa 13 Werurwe 2025 Putin yari yavuze ko yemera ibijyanye no guhagarika intambara ariko hari ibigomba kubanza kunozwa kugira ngo amasezerano yemezwe, mu gihe Ukraine yemeye ariko abayobozi bayo bakagaragaza impungenge z’uko u Burusiya butazabyemera.
Ku wa 15 Werurwe 2025 nyuma yo kugirana ikiganiro n’abamushyigikiye bo mu Burengerazuba, ikiganiro cyayobowe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwomgereza, Keir Starmer, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko ashyigikiye iby’agahenge k’iminsi 30 ariko agaragaza ko u Burusiya bushobora kutabyemera bukazana impamvu nyinshi.
Zelensky yashije u Burusiya kurundanyiriza ingabo ku mupaka umuhuza na Moscow ati “Uko kurunda izo ngabo ku mupaka bivuze ko Moscow itarajwe inshinga n’ibiganiro bya dipolomasi ahubwo ishaka gukomeza intambara.”
Ikigo cyigenga cya Ukraine gishinzwe ingufu, DTEK, na cyo cyatangaje ko u Burusiya bwagabye igitero no kubikorwaremezo by’ingufu mu bice bya Dnipropetrovsk na Odesa hangirika byinshi byatumye abaturage babura amashanyarazi, kikavuga ki kiri gukora uko gishoboye ngo ibintu bisubire mu buryo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!