00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya na Ukraine byahererekanyije imfungwa z’intambara: Amakuru agezweho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 June 2022 saa 06:54
Yasuwe :

Ibiro bishinzwe iperereza rya gisirikare muri Ukraine byatangaje ko abanya-Ukraine batanu bakiriwe, baguranwa Abarusiya batanu.

Ukraine ivuga ko abaturage yakiriye ari abasivili, ndetse ntiyatangaje niba Abarusiya yatanze bari abasirikare.

Ubuyobozi bwatangaje ko abahererekanwe ari abanya-Ukraine bafashwe ubwo umujyi wa Kyiv wagabwagaho ibitero bikomeye, ariko Ingabo z’u Burusiya zikaza gusubira inyuma mu mpera za Werurwe.

Ukraine iteganya gusubukura ibiganiro n’u Burusiya

Ukraine yatangaje ko iteganya gusubukura imishyikirano n’u Burusiya mu mpera za Kanama, ariko icyo gihe ngo ishaka kuzaba imaze gukora ibikorwa byinshi byo guhindukirana u Burusiya.

Muri icyo gihe ngo iki gihugu kizaba kiri mu mwanya wo kujya mu biganiro, gifite aho kigejeje urugamba mu buryo bwa gisirikare.

Intumwa nkuru ya leta ya Kyiv mu mishyikirano, David Arakhamia, yabwiye Ijwi rya Amerika ko Ukraine iteganya guhindukirana u Burusiya mu bice byinshi, nubwo nta makuru menshi yatanze.

Amerika yasubitse guha Ukraine drones zigezweho

Leta zunze ubumwe za Amerika zabaye zisubitse kugurisha Ukraine indege enye nto zitagira abapilote za MQ-1C Gray Eagle, kubera impungenge z’uburyo zazagenzurwamo.

Impungenge ngo ni uko izo drones zishobora kugwa mu biganza by’umwanzi.

Reuters yatangaje ko impungenge kuri izi drones za gisirikare zazamuriwe mu isesengura ryakorewe mu Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga mu by’umutekano muri Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, nk’uko abantu babiri babyemeje.

Iryo shami ngo ni ryo rishinzwe kurinda ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru rya gisirikare rya Amerika, kugira ngo ritagera mu bubasha bw’umwanzi.

Abaguye mu ntambara yo muri Ukraine barenze 10,000

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abantu 10,000 barimo abana amagana, bamaze kugwa cyangwa gukomerekera mu ntambara ishyamiranyije u Burusiya na Ukraine.

Kugeza ubu abantu nibura 4,509 bari bamaze kwicwa naho 5,585 bamaze gukomereka kugeza ku wa 16 Kamena, nk’uko byemejwe n’Ishami ry’Intumwa ishinzwe uburenganzira bwa muntu.

Itangazo ibyo biro byasohoye rigira riti "Benshi mu bapfuye byatewe n’intwaro ziturika kandi zifata agace kanini, harimo ibisasu biterwa ‘imbunda nini ndetse n’intwaro zirasa rokete (rockets) nyinshi, missiles n’ibitero by’indege."

Ibice byinshi bya Ukraine bimaze gusenywa n'ibisasu by'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .