Ukraine yatangaje ko abasirikare bayo 307 barekuwe harimo abarindaga ku mipaka n’abo mu duce u Burusiya bwigaruriye.
U Burusiya na bwo bwatangaje ko ku wa 24 Gicurasi 2025 Ukraine yarekuye abasirikare babwo 307 nk’uko byemeranyijweho mu biganiro biheruka guhuriza impande zombi muri Istanbul.
Itangazo riti “Bijyanye n’amasezerano hagati y’u Burusiya na Ukraine yasinywe ku wa 16 Gicurasi muri Istanbul, izindi ngabo 307 zagarutse zivuye mu bice bigenzurwa n’ubutegetsi bwa Kyiv.”
Impande zombi zemeranyije ko zizahererekanya imfungwa z’intambara 1000. Iki gikorwa kibayeho ku nshuro ya kabiri kuva amasezerano yemeranyijweho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!