00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya na Ukraine byahererekanyije imfungwa z’intambara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 May 2025 saa 06:19
Yasuwe :

U Burusiya na Ukraine byahererekanyije imfungwa z’intambara 307 kuri buri ruhande, uba umunsi wa mbere harekuwe abasirikare benshi bafatiwe ku rugamba.

Ukraine yatangaje ko abasirikare bayo 307 barekuwe harimo abarindaga ku mipaka n’abo mu duce u Burusiya bwigaruriye.

U Burusiya na bwo bwatangaje ko ku wa 24 Gicurasi 2025 Ukraine yarekuye abasirikare babwo 307 nk’uko byemeranyijweho mu biganiro biheruka guhuriza impande zombi muri Istanbul.

Itangazo riti “Bijyanye n’amasezerano hagati y’u Burusiya na Ukraine yasinywe ku wa 16 Gicurasi muri Istanbul, izindi ngabo 307 zagarutse zivuye mu bice bigenzurwa n’ubutegetsi bwa Kyiv.”

Impande zombi zemeranyije ko zizahererekanya imfungwa z’intambara 1000. Iki gikorwa kibayeho ku nshuro ya kabiri kuva amasezerano yemeranyijweho.

Benshi bari bakumbuye ababo bari barafunzwe n'uruhande bahanganye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .