00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya na Ukraine byahererekanyije imfungwa z’intambara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 September 2022 saa 10:07
Yasuwe :

U Burusiya bwarekuye abasirikare 215 ba Ukraine bafatiwe ku rugamba, mu gihe yo yarekuye abasirikare 55 hamwe n’umunyapolitiki ushyigikiye imikoranire na Leta ya Moscow, Viktor Medvedchuk, washinjwaga ubugambanyi.

Kuri uyu wa Kane Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko mu basirikare 215 barekuwe n’u Burusiya harimo 188 bafatiwe mu ruganda rw’ibyuma rwa Azovstal n’umujyi wa Mariupol by’umwihariko.

Harimo n’abandi 108 barimo abarwanyi bo mu mutwe wa Azov, abapolisi, abashinzwe kurinda imipaka n’abakozi b’inzego z’iperereza.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Zelensky yakomeje ati "Nk’uko biteganywa n’amasezerano twagiranye na Perezida Erdoğan, abayobozi batanu bo muri Azov barekuwe bazaba bari ahantu hatuje muri Turikiya kugeza intambara irangiye. Bazaba bashobora kubonana n’imiryango yabo."

Mu barekuwe n’u Burusiya kandi harimo abanyamahanga icumi, bagizwe n’Abongereza batanu, Abanyamerika babiri, Umunya-Maroc, Umunya-Suède n’umunya-Croatia.

Abongereza barekuwe barimo Aiden Aslin, John Harding na Shaun Pinner, bafashwe barimo kurwana ku ruhande rw’ingabo za Ukraine. Imyirondoro y’abandi babiri yo ntabwo izwi.

Zelensky yakomeje ati "Bose barasubira iwabo ku bufatanye bwa Arabie Saoudite. Ndashimira buri wese wabigizemo uruhare."

Izi mfungwa zihererekanyijwe mu gihe intambara ikomeje gushyamiranya ibihugu byombi, ndetse hari ubwoba ko ishobora gufata ndi ntera, ndetse ikamara igihe kirekire kurushaho.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu, Perezida Vladimir Putin yatangaje ko igisirikare kigiye kongerwamo imbaraga, asaba ko abasirikare batakiri mu kazi bahamagazwa, ku buryo hashobora kwiyongeramo abasaga 300,000.

Abanyamahanga barekuwe n'u Burusiya banyuze i Riyadh muri Arabie Saoudite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .