00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya na Iran byinjiye mu bwisungane bukomeye: Ibigezweho mu ntambara na Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 May 2022 saa 11:55
Yasuwe :

Guverinoma za Iran n’u Burusiya zemeranyije ubufatanye bushya, ku buryo icyo gihugu gishobora gufasha Moscow kubona ibikoresho bitandukanye bisimbura ibindi birimo iby’imodoka, n’ibyifashishwa mu nganda zitunganya gaz.

Hagati aho ngo Iran nayo izaba ihabwa ibyuma nk’ingurane, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Reza Fatemi Amin.

Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Burusiya, Alexander Novak, yageze muri Iran mu ruzinduko rw’akazi ku wa Gatatu tariki 25 Gicurasi.

Ubwo yari mu nama ya komisiyo ihuriweho ya Iran n’u Burusiya ku bufatanye mu bukungu n’ubucuruzi, Minisitiri Reza yavuze ko Iran ishobora gukoresha ubu bwumvikane kugira ngo ibone ibikoresho by’ibanze ikeneye mu nganda zayo z’ibyuma n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Icyo gihugu ngo gikeneye zinc, aluminum, lead, n’ibyuma.

Ku rundi ruhande, Iran ngo ishobora guha u Burusiya ibikoresho bimwe by’imodoka, n’ibyuma bibyaza gaz ingufu z’amashanyarazi (gas turbines).

Yanavuze ko igihugu cye cyemeye kuba cyaha u Burusiya ibikoresho by’imodoka byasimbura ibindi cyangwa gusana ’turbines zikoreshwa mu nganda z’ingufu z’u Burusiya.

Ibi bihugu kandi ngo byemeranyije kwiga ku gukorana muri ubwo buryo ku bicuruzwa by’ingenzi, birimo ibyifashishwa mu gukora ibintu bitandukanye mu nganda.

Ni icyemezo gikomeye, kuko u Burusiya bwafatiwe ibihano byinshi bituma budashobora kubona ibicuruzwa bukenera mu nganda, byavaga mu bihugu byo mu Burayi, Leta zunze ubumwe za Amerika, Australia n’ahandi.

Iran n'u Burusiya bishobora gukorana ubucuruzi bwihariye

Amerika ishaka guha Ukraine intwaro zarasa i Moscow

Ubutegetsi bwa Joe Biden bushaka kohereza muri Ukraine intwaro zigezweho, zirimo imbunda nini zishobora kohereza ’rokete (rockets) nyinshi zungikanya.

Ni intwaro zikubiye mu mfashanyo nshya ya gisirikare Amerika ishaka kohereza muri Ukraine, izatangazwa mu cyumweru gitaha nk’uko CNN yabyanditse.

Icyo kinyamakuru cyatangaje ko ubutegetsi bwa Biden bumaze igihe butekereza kuri iyo gahunda yo kohereza izo ntwaro zizwi nka "advanced, long-range rocket systems" muri Ukraine, aho yabanje gutinya ko Ukraine "ishobora kwifashisha izo ntwaro mu kurasa mu Burusiya."

Imigambi ya NATO igomba gupfuba — Lavrov

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yavuze ko intego z’ihuriro rya gisirikare ry’u Burayi na Amerika, NATO, zo "kubaka igisirikare gitegeka isi yose" zitagomba kugerwaho.

Aganira na RT Arabic, Lavrov yagize ati "Bisa n’aho nta muntu n’umwe ushaka kuvugurura NATO. Bashaka guhindura iri huriro ry’ubwirinzi umuryango utegeka isi mu buryo bwa gisirikare. Iyo ni inzira mbi. Byanze bikunze igomba gitsindwa."

Yavuze ko NATO yashinzwe ari ihuriro ry’ubwirinzi, kuko bari bafite umuntu ubateye inkeke.

Aho yavugaga Ubumwe bwa Soviet n’amasezerano ya Varsovie, yagenaga ubufatanye bw’Ubumwe bwa Soviet n’izindi repubulika za Albania, Bulgaria, Czechoslovakia, u Budage bw’Uburasirazuba, Hongrie, Pologne na Romania.

Mu gihe intambara y’u Burusiya na Ukraine ikomeje, ibihugu bigize NATO birimo guha Ukraine intwaro nyinshi kandi zikomeye.

Lavrov yavuze ko gutanga izo ntwaro zishobora no kugera ku butaka bw’u Burusiya, bishobora kubyara intambara ikomeye.

Yakomeje ati "Uburengerazuba bushaka ko u Burusiya butsindirwa ku rugamba. Kugira ngo babigereho, imirwano igomba gukomeza, ndetse intwaro zigakomeza guhabwa abarwanyi bashyigikiye leta ya Ukraine ndetse n’ubutegetsi bwa Ukraine ubwabwo, harimo n’intwaro zifite ubushobozi bwo kugera mu Burusiya. Ibyo ni byo Zelensky arimo gusaba ku mugaragaro."

"Twaburiye uburengerazuba mu buryo bukomeye ko, muri make bari mu ntambara n’u Burusiya binyuze mu biganza, imibiri n’imitwe y’abashyigikiye aba Nazi bo muri Ukraine, ariko ko bizaba ari intambwe ikomeye iganisha ku guhangana kudakwiriye."

Lavrov ahamya ko imigambi ya NATO izapfuba

Ahakoreraga McDonald hagiye gufungurwa mu mazina mashya

Inzu zacuruzaga ibiribwa bya McDonald mu Burusiya, zigiye kongera gufungurwa ariko noneho mu mazina mashya.

Ibiro ntaramakuru Tass byanditse ko hazafungurwa ku wa 12 Kamena mu mazina mashya, nk’uko icyo kigo cyabyemeje.

Umuvugizi wacyo yagize ati "Turemeza ko dushaka gufungura ku wa 12 Kamena ku bakiliya bacu. Gahunda tuzajya dukoreraho izatangazwa nyuma. Tuzatangaza izina rishya tuzaba dukoresha mu gihe kiri imbere."

McDonald iheruka gufunga amaresitora 850 yari ifite mu Burusiya, ku wa 14 Mata.

Ku wa 16 Gicurasi yatangaje ko ivanye ubucuruzi bwayo mu Burusiya, ibugurisha umwenegihugu w’Umurusiya bigizwemo uruhare na Minisitireri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Resitora za McDonald zigiye gufungurwa mu mazina mashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .