00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya na Belarus batangiye imyitozo yo gukoresha intwaro kirimbuzi zikoreshwa mu ntambara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 June 2024 saa 08:47
Yasuwe :

Nk’uko byari byitezwe, u Burusiya na Belarus batangiye imyitozo karundura irimo ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi zikoreshwa mu ntambara, iyi ikaba ari icyiciro cya kabiri nyuma y’iyari yatangiye mu kwezi gushize, nyuma y’ijambo rya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa wavuze ko amahitamo yo kohereza Ingabo muri Ukraine afunguye ku gihugu cye.

Leta y’u Burusiya ivuga ko iyi myitozo igamije guhangana n’ibihugu nka Amerika n’ibindi biri mu Muryango wa NATO, ivuga ko bikomeje kototera ubwigenge bwayo mu buryo budasanzwe.

Ibi byiyongera ku kuba hari ibihugu biherutse kwemeza ko bishobora kwemerera Ukraine gukoresha intwaro ihabwa mu kurasa mu Burusiya imbere, ikintu u Burusiya bufata nko kurengera bikorwa n’ibihugu biri muri NATO.

Ku bw’izo mpamvu, u Burusiya buri gukora iyi myitozo kugira ngo bwitegure ko mu gihe cyose bwaramuka bugabweho ibitero bidasanzwe, bukaba bwakenera gukoresha intwaro kirimbuzi, ibintu byose bizabe biri ku murongo bityo iki gikorwa kizihutishwe.

Mu mwaka ushize, u Burusiya bwari bwahaye Belarus izi ntwaro kirimbuzi, ingingo itarakiriwe neza n’ibindi bihugu byiganjemo ibiri muri NATO.

U Burusiya buvuga ko bugamije kwirinda ibikorwa byo kubwendereza bikorwa na NATO
U Burusiya na Belarus batangiye imyitozo yo gukoresha intwaro kirimbuzi zikoreshwa mu ntambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .