00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya na Amerika bigiye kuganirira i Washington

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 3 April 2025 saa 07:14
Yasuwe :

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko Kirill Dmitriev usanzwe ari intumwa ya Perezida Vladimir Putin mu by’ubukungu, agiye kujya muri Amerika mu biganiro bizamuhuza n’intumwa ya Donald Trump, Steve Witkoff.

Dmitriev na Witkoff muri iyi minsi bari kugira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by’intambara ya Ukraine, bazahura hagamijwe guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no guhagarika iyo intambara imaze hafi imyaka itatu.

Bivugwa ko izi ntumwa z’ibi bihugu zizaganira mu mpera z’iki cyumweru.

Ku wa 02 Mata 2025, Peskov aganira n’itangazamakuru yabajijwe ku bijyanye n’uruzinduko rw’intumwa ya Putin muri Amerika, avuga ko “uruzinduko nk’urwo rurashoboka”, icyakora yirinda gutangaza byinshi kuri rwo ndetse ntiyigeze avuga itariki bizaberaho.

Gusa yashimangiye ko Amerika n’u Burusiya bikomeje kuganira mu buryo bwa dipolomasi ku kibazo cy’intambara yo muri Ukraine.

Ibi bibaye mu gihe Dmitriev, yari aherutse guca amarenga kuri X, agaragaza ko ibiganiro na Amerika bishoboka mu minsi iri mbere.

Ni mu gihe mu kwezi gushize iyi ntumwa yari yitabiriye ibiganiro by’u Burusiya na Amerika byabereye muri Arabie Saoudite, byari bigamije na none guhosha intambara yo muri Ukraine.

U Burusiya bwakunze kugaragaza ko kugira ngo intambara ya Ukraine ihagarare, hakwiye kwitabwa ku mpamvu muzi z’iyo ntambara, harimo no kwirinda ko Ukraine yajya muri OTAN kuko Moscow ibona ko byahungabanya umutekano wayo.

Amerika n’u Burusiya bigiye gusubira mu biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .